imodo.jpg

Imyaka 6 irashize Gen. Nshimirimana yishwe, atewe roketi

Sangiza iyi nkuru

Imyaka 6 irashize, Lt. Gen. Adolphe Nshimirimana wari ufite ijambo rikomeye mu nzego z’umutekano na politiki y’u Burundi, yishwe atewe roketi ubwo yari avuye iwe mu rugo.

Gen. Nshimirimana yishwe mu gitondo cya tariki ya 2 Kanama 2015 ubwo imodoka ya Toyota Hillux yari imutwaye yari igeze imbere y’ibitaro bikuru bya kaminuza y’igihugu muri Kamenge, Intara ya Bujumbura.

Icyo gihe, abantu batamenyekanye bateye iyi modoka igisasu cya roketi (rocket) ku izuru ryayo, barangije bayirasaho amasasu mato menshi, kugira ngo n’abatari bagashizemo umwuka muri batatu bamurindaga na bo bapfe.
imodo.jpg

Imodoka ya gisirikare bikekwa ko aba bantu barimo, nayo yaratwitswe, mu buryo bwo gusibanganya ibimenyetso byagombaga gutuma bamenyekana.

Urwego rushinzwe iperereza rwatangiye gushakisha ababa bishe Gen. Nshimirimana cyangwa se ababigizemo uruhare, ku ikubitiro abasirikare bato batanu n’abapolisi batatu batabwa muri yombi, gusa mu rukiko bahakana iki cyaha.

Urukiko rwaje guhamya abatawe muri yombi icyaha cyo kwica Gen. Nshimirimana, rubakatira igifungo cya burundu. Umupolisi witwa Rénovat Nimubona tariki ya 13 Ukuboza 2016 yagerageje gutoroka gereza yari afungiwemo, yica umwe mu bacungagereza, na we aricwa.

Na nyuma yo gukatira igifungo cya burundu abahamijwe kwica Gen. Nshimirimana, iperereza ryimbitse ryarakomeje, ariko icyavuyemo ntabwo cyigeze gishyirwa ahabona.

Gen. Nshimirimana yamaze igihe kirekire ayobora urwego rw’ubutasi, nyuma aba ushinzwe umutekano wihariye w’uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza.

bane_bari_bafungiwe_kwica_lt_gen_nshimirimana-f15d1.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *