Inama ya 4 y’ibigo bito n’ibiciriritse no kuzigama (SME & Banking Forum) yateguwe ku bufatanye bwa SFI/IFC, AfricSearch, Itsinda rya OCP, ESPartners, Afreximbank n’abandi igiye guteranira I Kigali. Ni inama izabera muri Kigali Convention Centre guhera kuwa 13 kugeza kuwa 15 Ugushyingo 2017.
Iyi nama iba igenewe gushakira inkunga ibigo bito n’ibiciriritse byo muri Afurika, ifasha ibigo by’Abanyafurika kubona inkunga binyuze mu mabanki, mu bigega by’ishoramari n’ibyo kugurizanya no mu banyemari. Ifasha kandi ba rwiyemezamirimo kuzamura imikorere yabo no kubona inama z’impuguke mu iterambere ry’ibigo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku nshuro ya mbere, Inama y’Ibigo biciriritse n’ibito no kuzigama (SME&Banking Forum 2017), izakira inama idasanzwe y’amabanki yiswe mu rurimi rw’igifaransa “La Finance s’Engage”, izafasha abo mu rwego rw’ishoramari gusuzuma inkunga ikenewe n’ibigo bito n’ibiciriritse.
SME & Banking Forum izahuza ibigo bito n’ibiciriritse bigera kuri 300 bizamuka cyane, abashoramari 100 n’impuguke zisaga 50 mu bijyanye n’iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse.
Inama nk’iyi ku nshuro ya gatatu yabereye I Abidjan muri Cote d’Ivoire mu Ugushyingo 2016, ihuriramo abantu bakabakaba 500. Yari yabanjirijwe n’iyabereye I Nairobi mu 2015 ndetse n’iya mbere yabereye I Dakar muri Senegal mu 2014.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


