Indaya iravugwaho kwiyahura nyuma yo kumenya ko umukunzi wayo yashakanye n’undi

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa wakoraga umwuga w’uburaya yasanzwe yapfuye muri hoteli ku muhanda w’isoko rya kera muri Onitsha, muri Leta ya Anambra, muri Nigeria.

Uyu nyakwigendera uzwi ku izina rya Chisom, ukomoka muri Leta ya Enugu, bivugwa ko yapfuye ku wa 30 Mutarama 2023 nyuma yo kumara koza ibyombo.

Impaka zabaye nyinshi cyane ku bantu bari bazi uyu mukobwa aho bavuze ko uyu mukobwa ashobora kuba yishwe n’uburaya.

Mu gihe bamwe bavugaga ko yimanitse mu cyumba cye cya hoteli, abandi bavuga ko ashobora kuba yariyahuye kubera ikibazo cy’amafaranga, mu gihe andi makuru yavugaga ko yariye uburozi bukamuhitana.

Umuturanyi wa nyakwigendera waganiriye n’ikinyamakuru Nation, yavuze ko nyakwigendera yiyahuye nyuma yo kumenya ko umukunzi we yashatse undi mugore.

Uyu mukunzi wa nyakwigendera ngo yamusabye kujya mu biruhuko bya Noheli, akazagaruka nyuma yaho.

Nyakwigendera akiva mu biruhuko bamubwiye ko umukunzi we yashakanye n’undi mugore. Kuva icyo gihe yatangiye kwitwara bidasanzwe kandi hashize iminsi itatu gusa, agaragara afashe umugozi mu ntoki.

Nyuma yo kugaragara ko afite umugozi mu ntoki, yabajijwe impamvu awufite maze aho gusubiza, ngo yahise arakara cyane.

Abakozi bo mu buyobozi bwa polisi mu gace ka Onitsha, hafi y’aho byabereye, basuye hoteli byabereyemo ahagana mu masaa 12h30 y’amanywa bajyana na bamwe mu bayobozi ba hoteli, bagaruka bafite imbangukiragutabara maze bajyana umurambo w’uwo mukobwa.

Umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu, DSP Tochukwu Ikenga, yemeje amakuru y’ibyabaye, avuga ko iperereza ryatangiye. Ati: “Nta nyandiko yabonetse mu gihe bikekwa ko yiyahuye. Turimo gushakisha uburyo bwose twamenya icyateye urwo rupfu.”

NTANTURO Olivier

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *