Indirimbo WHY ya Diamond na The Ben yahise ikuraho agahigo kari gafitwe my VOW

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe gito indirimbo yiswe WHY, The Ben yakoranye n’umuhanzi Diamond igiye hanze, kuri ubu iyi ndirimbo yamaze guca agahigo kari gafitwe na Meddy k’indirimbo yakozwe n’umuhanzi w’umunyarwanda imaze kurebwa kenshi mu gihe gito ku rubuga rwa Youtube.

Mugihe cy’umunsi umwe iyi ndirimbo imaze igiye hanze yaciye agahigo ko kurebwa na Miliyoni 1 mu gihe cy’amasaha 37,ihita ikuraho agahigo kari gafitwe n’indirimbo ya Meddy yise MY VOW, yo ikaba yararebwe nabantu Miliyoni 1 mugihe cy’amasaha arengahaho gato 60. Uyu muhanzi Diamond akaba akunze gukorana indirimbo nabandi bahanzi kandi zikarebwa cyane.

Iyi ndirimbo WHY yakozwe mu buryo bw’amashusho na Julien ndetse na producer Hascan. The Ben ubwe yavuze ko Hascan yakoze akazi gakomeye mu gukora iyi ndirimbo. Mu gihe mu buryo bw’amajwi yakozwe naba producers babiri aribo Madebeat ukomoka mu Rwanda ndetse na Iraju Hamisi Mjege wo muri Tanazania usanzwe unakorera muri Wasafi Records.

Umunyamideli akaba n’umubyinnyi witwa Nelly Alexsandra Kamwelu wanegukanye ikamba rya Miss Universe Tanzania 2011, akaba agaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo. Mu gihe The Ben yavuze ko uyu mushinga w’iyi ndirimbo wakozwe n’abantu benshi, ikaba yarakorewe mu bice bitandukanye byo muri Tanzania.

Eulade mahirwe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *