Ingabo za Kenya kuri uyu wa 8 Kamena 2021 zagejeje ku batuye i Goma bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo imfashanyo irimo ibiribwa n’imiti.
Mu biribwa zabahaye harimo: inyama n’ibizikomokaho, amashu, ibitunguru, ibijumba na karoti; byose byatunganyirijwe mu nganda zazo ebyiri zirimo urwa KMC (Kenya Meat Commission) na KDF Gilgil Food Processing Factory.
Ibi biribwa ndetse n’imiti byari bipakiye mu ndege enye nini z’ubwikorezi nk’uko Dr Roger Kamba wari uhagarariye Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ubwo yakiraga iyi mfashanyo yabitangaje.
Maj. Gen. Ayub Matiiri waherekeje iyi mfashanyo ahagarariye Perezida wa Kenya, yavuze ko babonye bikenewe cyane gufasha imiryango y’i Goma muri ibi bihe biyikomereye.
Yanasobanuye ko kandi ingabo za Kenya zakoze iki gikorwa mu rwego rwo gushimangira amasezerano Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagiranye na Félix Tshisekedi wa RDC muri Mata 2021.
Aya masezerano arebana n’ubufatanye mu bucuruzi, ubwikorezi n’ubw’ingabo z’ibihugu byombi mu kugarura amahoro n’umutekano mu gice cy’uburasirazuba bwa RDC. Kenyatta yavuze ko igihugu cye kiroherezayo ingabo mu gihe cya vuba.
Ingabo za Kenya zibaye iza kabiri zo mu Karere zifashije abaturage b’i Goma bagizweho ingaruka n’iruka rya Nyiragongo, inyuma y’iz’u Rwanda zagaragaye zitwara mu makamyo yazo abahunze basubiraga iwabo ubwo babonaga ko Nyiragongo ishobora kutongera kuruka.



Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


