kenyya1.jpg

Ingabo zidasanzwe za Kenya zasanze iza Tanzania muri Beni, iza Afurika y’Epfo na Népal ziri mu nzira

Sangiza iyi nkuru

Umutwe w’ingabo zidasanzwe za Kenya wageze muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), usanzeyo uwa Tanzania, uwa Afurika y’Epfo n’uwa Népal na yo ikaba itegerejwe mu gihe cya vuba.

Izi ngabo zagiye kwihuriza mu mutwe wihariye ushinzwe kongerera imbaraga ingabo za RDC n’iz’umuryango ziriyo mu butumwa bw’amahoro, ziri mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka gace, by’umwihariko ADF.

Umuvugizi wa MONUSCO, Koumbo Ghali yabwiye igitangazamakuru Politico ko ibihugu byemeye kujya kongerera imbaraga ingabo z’uyu muryango n’iza RDC, ari bine: Tanzania, Kenya, Afurika na Népal.

Yagize ati: “Hashize amezi ADF igaba ibitero byinshi. Hazaza imitwe 4 y’ubutabazi bwihuse. Ni abasirikare bazaza kongerera imbaraga FARDC (ingabo za RDC).”

Muri Mata 2021 ubwo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yari yagiriye uruzinduko rw’iminsi 3 muri RDC ni bwo yatangaje ko azohereza abasirikare badasanzwe muri iki gihugu kugira ngo bifatanye n’ingabo zacyo mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitaje intwaro.

Nyuma y’iminsi mike, igisirikare cya Kenya cyatangiye guha imyitozo yihariye abasirikare bategurirwaga kujya muri RDC, bakaba ari bo bageze muri Beni muri ubu butumwa.
kenyya1.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *