Mu bihugu bitandukanye, hari abakobwa cyangwa abagore usanga bambara amasaro aba acishije mu mugozi maze bakayakenyera mu gice cyo kunda, ku buryo bamwe bambara utwenda tugufi tugaragaza imiterere yabo aho baba bayambaye.
Bamwe ntibabigaragaza ku buryo utabikeka ko bayambaye. Wabibona gusa mu gihe byaba bibaye ngombwa ko bakuramo imyenda. Ese ibi bintu byo kuyambara bigezweho byaje bite? Byakomotse he? Bimaze iki?
Uyu munsi abakobwa bambara amasaro cyangwa indi mikufi bafatwa nkaho hari izindi mbaraga z’imyuka mibi bakorana, kimwe nuko hari abatabura bakavuga ko bigurisha. Ariko mu myaka yo hambere si ko byari bimeze.
Amasaro yambarwa mu rukenyerero akomoka mu Misiri, aho yitwaga “girdles”. Abanyamisiri bayambaraga mu gice cyo hasi mu rukenyerero bifashishije imigozi cyangwa imishumi yabaga azengurukijweho, atatswe mu mabara atandukanye yabaga afite ubwiza.
Uyu munsi abantu benshi ku mugabane wa Afurika bambara amasaro bitewe n’imico yabo. Barimo abo muri Ghana, Senegal, Yoruba, Ewes, Ashantis, Krobos ndetse n’Abahinde. Buri gihugu n’ubwoko, hari impamvu zitandukanye zituma bayambara.
Mu muco wo muri Ghana, umukobwa yatangiraga kwambara amasaro mu rukenyerero bitewe n’imyaka yabaga amaze kugira ndetse bikaba byari itegeko ryatangwaga na nyina umubyara. Ibi bikaba byarasobanuga ko umukobwa yakuze ndetse yavamo umugore.
Umukobwa yatangiraga kwambara amasaro mu ijoshi, ku gice cyo ku nkokora ndetse no ku gice kinda mu rukenyerero. Ibi byabaga bigamije kumukururira amahirwe mu buzima bwe. Aya masaro yabaga akozwe mu mbuto z’ibimera, cyangwa mu birahuri, amenyo, mu mahembe ndetse n’amabuye.
Amasaro menshi yabaga ari ayo bakoze bakayasiga amarangi. Isaro yo ryabaga ari rinini, byasobanuraga ko afite ubwiza bw’ikirenga, buri muntu wese yamwifuza. Uyu munsi wa none yambarwa hagamijwe kuberwa cyangwa nk’imitako yo kumubiri.
Yoruba ni ubwoko bwabaturage batuye mu burengerazuba bwa Afurika mu bihugu bya Benin, Togo, Nigeria, bambara amasaro mu rukenyerero yitwa Ileke, jigida na Lagidigba. Ni amasaro yo mu muco wabo gakondo ndetse afite aho ahuriye n’imyizerere yabo gakondo.
Abayoruba bifashisha ibirahuri, ubunyobwa ndetse n’ubwoko bw’imbaho n’ibyuma, bagakora amasaro atatse ubwiza yo kwambara mu rukenyerero. Aya yambarwa nk’ikimenyetso cyo kuba umukobwa yifitiye icyizere, ndetse no kuba ari umukobwa ugeze mu gihe cyo kuba akuze, yarongorwa akabyara. Bayambara kugira ngo abafashe gufata igice cy’inda, akambarwa nk’ikimenyetso cy’ubwiza, gutwita no kuba yabarinda imyuka mibi.
Muri iki gihe bitewe n’igihugu cyangwa igike runaka, hari ubwo kiba ikimenyetso kigaragaza ko umukobwa akeneye kuba yaryamana n’umusore, bimwe bifatwa nk’uburaya bweruye.
Niyobuhungiro David


