Abantu barenga 60 bamaze gupfa nyuma y’ inkongi ikomeye y’umuriro yibasiye inyubako ndende yarimo amaduka menshi n’amarestora mu mujyi wa al-Kut, uherereye mu burasirazuba bwa Iraq.
Iyo nkongi y’ umuriro ikaba yabaye ku mugoroba w’ ejo ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nyakanga 2025 Nk’uko Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu cya Iraq akomeza abivuga.
Biravugwa kandi ko abenshi mu bapfuye bishwe no kubura umwuka kuko batabashije kubona uburyo bwo gusohoka muri iyo nyubako igihe umuriro wari utangiye kwibasira igice kinini cyayo.
Imibiri igera kuri 14 yose yahiye irakongoka ku buryo kuyimenya bigoye, naho abandi bantu bagera kuri 11 baburiwe irengero, abandi barenga 45 bo barokowe n’inzego zishinzwe kurwanya inkongi bakiri bazima.
Iyo nyubako y’ amagorofa atanu, yari imaze igihe gito ifunguwe; Abaturage bakavuga ko yarimo amaduka, amarestora, n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bitandukanye.
Umuriro watangiye gucika intege nyuma y’amasaha menshi y’ubutabazi bw’ abashinzwe kuzimya inkongi batabaye bagatangira kuzimya ndetse n’ ibikorwa byo gushakisha abarokotse bikaba bigikomeje.
Guverineri w’intara ya al-Kut, Mohammed al-Mayyeh, yahise atangiza icyunamo cy’ iminsi itatu mu rwego rwo kunamira abahitanywe n’iyo nkongi.
Yavuze ko nyir’iyo nyubako yahise atabwa muri yombi agafungwa nubwo hatatangajwe ibyo aregwa gusa ubugenzuzi buracyakomeje iperereza kuri iri sanganya, kandi biteganyijwe ko raporo y’ibanze y’iperereza isohoka mu gihe kitarenze masaha 48.
Bamwe mu barokotse bavuga ko inkongi yaturutse ku cyuma gitanga amafu (Air Condition) cyaturitse maze umuriro ugatangira kwibasira igice kimwe cy’inyubako ugakwira hose.
Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Mohammad Shia al-Sudani, yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse kandi ko hafatwa ingamba zikomeye kugira ngo impanuka nk’izi zitazongera kubaho.
Yategetse kandi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kujya ahabereye inkongi kugira ngo akurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro.
Mu myaka yashize, Iraq yakunze kwibasirwa n’inkongi nk’izi, cyane cyane mu bihe by’izuba ryinshi aho ubushyuhe bugera kuri dogere 50. Ibyo bihurirana n’ibibazo by’ubwubatsi budakurikiza amategeko n’ikoreshwa ry’ibikoresho bitujuje ubuziranenge.
Mu mwaka wa 2021, abantu barenga na none 60 baguye mu nkongi y’ umuriro yibasiye ibitaro by’i Nasiriyah ndetse no muri 2023, nabwo inkongi y’ uburiro yibasiye inyubako y’ urusengero ihitana abarenga 100 bari baje mu bukwe.


