Gukotana ntibivuga kurwana gusa, ahubwo ni uguhangana n’ikitwa ikibi cyose: ubutegetsi bubi, ubujiji, ubukene, amacakubiri, ubusambo, indwara z’ibyorezo, ruswa, kubangamira uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Ibi biri mu byaranze Inkotanyi kuva zibaho, aho zarwaniraga zafashaga abo zihasanze, zigeze ku butegetsi zigumana iyo ngeso, none ubu n’amahanga arazirahira mu bikorwa by’ubutabazi n’ibiteza imbere abaturage.
Inkotanyi mu urugamba rwo kubohora igihugu
Inkotanyi zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu zirwanisha intwaro, intego ya mbere ari ugukuraho ubutegetsi bwatsikamiraga abaturage bushinzwe. Intego yagezweho, nubwo ubwo butegetsi bwasize buhekuye igihugu, abatutsi barenga miliyoni bagatakaza ubuzima.
Urugamba rw’amasasu rwarangiye ubutegetsi bubi butsinzwe, tariki ya 4 Nyakanga 1994 habyinwa intsinzi yo kubohora igihugu. Iyi tariki ariko, ni intangiriro y’urundi rugamba rugikomeza, kuko kubohora ntibirangirira mu gufata ubutegetsi, ahubwo ni uguca ingoyi zose za sekibi, zibase abaturage Inkotanyi ziharanira iteka guteza imbere. Ni ukubonera ibisubizo ibibazo byose byatejwe n’ubutegetsi bubi.
Ibikorwa by’ubutabazi no guteza imbere abaturage, umuco wa gikotanyi
Muri iyi myaka ya vuba, aho abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda batangiriye kujya mu butumwa bw’amahoro, havugwa ibikorwa by’urukundo bakora. Ibyo ntibikuraho ko bagenda bambaye gisirikare, bafite imbunda n’ibifaru, bajyanwe mbere na mbere n’umutekano.
Bararenga rero ukabasanga mu bikorwa by’umuganda no gufasha abababaye. Muri Santrafrika, abasirikare b’u Rwanda bakoze umuhanda wari umaze igihe ufunze, uhuza icyo gihugu n’ibindi bituranyi nka Cameroun na Congo Brazzaville. Umuhanda umaze kuba nyabagendwa, ubuhahirane bwaragarutse, abaturage bava mu bwigunge.
Muri iki gihugu kandi, abapolisi 36 baherutse gukusanya inkunga yo gufasha imfubyi ziri mu kigo cya Misiyoni y’aba Ortodoxe ya Byzantine iri ahitwa Bimbo. Yarimo ibiryamirwa, ibiribwa n’ibikoresho by’isuku. Nyuma y’icyo gikorwa, bafatanije n’abahatuye bakora isuku muri icyo kigo.
Ibikorwa by’inkotanyi birivugira, muri Sudani y’epfo, bubakiye abaturage, muri Haiiti ni uko, basangira iminsi mikuru n’abana b’imfubyi, muri za Mali n’ahandi.
Hano mu Rwanda, ubona abasirikare n’abapolisi mu bikorwa by’umuganda, bakora imihanda cyangwa bubakira abatishoboye. Ahabonetse ibiza ntibahatangwa, ingero ni nka Rurindo, Gakenke na Gicumbi aho bagize uruhare mu gusibura umuhanda wari watenguwe n’imvura.
Bagaragara mu ihangwa ry’imihanda mishya, cyane ahari kubakwa imidigudu. Urugero ni mu murenge wa Ndera, mu mudugudu wa Runyonza, aho bakase imihanda, bigatuma abawutuye banoza imigenderanire.
Hakunze kumvikana ibikorwa bya Army week na Police week, birangwa no kuvura indwara zananiranye nk’amaso. Magingo aya, harategurwa Police week mu rwego rwo kwizihiza imyaka 17 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.
Mu gihe cy’ukwezi, hatanzwe ingufu z’imirasire y’izuba mu ngo 3000, n’amavuriro 30, bikazafasha abanyeshuri gusubira mu masomo yabo nijoro. Hazubakwa ikibuga cy’umupira cya Gikomero muri Gasabo,hubakwe amazu, andi avugururwe, banishyurire abaturage ubwisungane mu kwivuza. Ibikorwa nk’ibi, si buri wese wabikekera ku bafozi n’abarashi, keretse uzizi neza. Ku Nkotanyi z’amarere, umwanzi si umuntu uraswa n’isasu, umwanzi ni umwijima, ni ubwigunge n’indwara n’ibindi bisa nabyo.
Ibikorwa nk’ibi no mu gihe cy’urugamba byabagaho
Nubwo icyari kigambiriwe ari ukurwana, ingabo z’Inkotanyi zanyuzagamo zigakora ibikorwa by’urukundo n’ubutabazi. Abaturage babanye nazo bazivuga imyato, naho abatazizi ngo “zirabaga, zifite imirizo, si abanyarwanda, amatwi aratendera”.
Abitwaga ba PC (Political Commisser), bari bafite akazi katoroshye ko kuvana iyo myumvire mu baturage ba Nkana,Gatsirima, Gikoba, Cyono, Karama, Muhambo, Kaborogota, Kaniga , Rubaya, Gishambashayo, Kinihira, Bungwe, Kinyababa, Butaro, Kinigi, n’ahandi Inkotanyi z’amarere zagiye zica ingando.
Umuturage wa Cyono, avuga ko Inkotanyi zabavuraga, zikanabaha ku biryo by’abarwayi b’abasirikare. Undi wa Gishambashayo, ngo zarabaherekezaga bakajya gushaka ibyo barya, zikabarinda ngo batagwa mu gico cy’umwanzi, Inzirabwoba.
Uko niko benshi bagiye bamenya ko Inkotanyi ari abana b’abanyarwanda, bakunda igihugu kurusha ababibye imbuto y’amacakubiri, aheza abandi ishyanga, abakirimo bicwa n’inzara, ubukene n’ubujiji bibagera amajanja.
Mu gihe cy’imishyikirano no guhagarika imirwano, Inkotanyi zaboneragaho, zikabyaza umusaruro ako gahenge. Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bazibayemo, ngo iyo za Kinihira bagatera umupira hamwe n’abaturage, abandi bakogeza. Abadakina nabo bagacinya akadiho. Cyabaga kandi ari igihe gutoza abaturage isuku, bakabigisha guhinga no korora kijyambere.
Impamvu nyamukuru y’urugamba yari ukurwanya akarengane, kandi n’ubukene butitabwaho kaba ari ko. Isuku igira isoko, ibikorwa tubona ubu ntibyigiweho, ni umuco wa gikotanyi kuva ku ivuko. Ababanye nazo bazi ibirenze ibi, dore ko hari benshi bazibonaga bakayabangira ingata, ubu zikaba zibaha amata barazimye amatwi.
Perezida Kagame nawe inshuro nyinshi akora umuganda
Nta gitangaza, zirangajwe imbere n’umutware w’intabera, intore izirusha intambwe nyaguhora ku ngoma, uwaciye izina buhunzi, agasubiza abagore ku ruhimbi, ahaza umuhondo ibibondo, Nyakubahwa Paul Kagame.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Umusomyi wa bwiza.com


