Umubare w’inyamaswa nini muri pariki y’Akagera mu Rwanda ukomeje kwiyongera, nyuma yo kunguka intare ebyiri z’ingabo n’inkura 8.
Nkuko bigaragara kuri twitter ya pariki y’Akagera, izo nyamaswa zagejejwe mu Rwanda zivanywe muri Afurika y’Epfo.
Izo nkura ziyongereye ku zindi 10 zazanywe mu Rwanda mu cyumweru gishize zivanywe muri icyo gihugu.
Ku byerekeranye n’intare, zije ziyongera ku zindi 17 zari zisanzwe mu Rwanda, nyuma yuko izaje zatangiye kororoka.
Izo ntare zizongera ibijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima muri pariki y’Akagera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyemeza ko kugaruka kw’inkura bizatuma umusaruro w’ubukerarugendo uzamukaho 10% , uzanywe n’inyamaswa zari zimaze igihe zaracitse kandi zitera amatsiko benshi.
Pariki z’u Rwanda zinjije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 12 na miliyoni 180 mu mwaka wa 2014.
Umwihariko w’iy’Akagera ni uko isurwa n’abashaka kureba ubwoko butandukanye bw’inyamaswa burimo intare n’izindi, Iy’ibirunga isurwamo ingagi mu gihe iya Nyungwe basuramo ishyamba kimeza n’utundi tunyamaswa, ho hari n’umwihariko w’ikiraro cyo mu kirere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


