Kuva ku wa 5 Ugushyingo kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2016, Intumwa zivuye mu muryango w’ubukungu bw’ibihugu by’Afurika yo hagati (ECCAS) ziri gusura inzego zitandukanye mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa by’uyu muryango banashishikariza abanyarwanda kwitabira uyu muryango.
Izi ntumwa za ECCAS (Economic Community of Central Africa States) zije mu Rwanda kumenyekanisha ibikorwa by’uyu muryango nyuma y’uko ku wa 15 Gicurasi 2016 abaminisitiri b’ubucuruzi mu bihugu byose bigize uyu muryango bari bagiranye ibiganiro bigamije kumenyekanisha ibikorwa byawo byabereye i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
[ad id=”44145″]
Iri tsinda riri mu Rwanda rigamije kandi kumenyekanisha by’umwihariko gahunda y’uyu muryango yo koroshya ibisabwa abacuruzi babukorera mu bihugu bigize uyu muryango kuburyo bakurirwaho imisoro (ECCAS Free Trade Area (FTA)
U Rwanda rwinjiye mu muryango wa ECCAS muri Gicurasi 2015, muri gahunda yarwo yo guhuza imbaraga n’imiryango itandukanye yo mu karere mu rwego rwo guteza imbere ubukungu binyuze mu kwagura amasoko yo hanze agemurwaho ibicuruzwa.
Kugeza ubu ECCAS igizwe n’ibihugu 11 byose hamwe bifite abaturage barenga miliyoni 170, ibihugu bigize uyu muryango harimo Angola, Burundi, Cameroon, Central African Republic, Congo, Democratic Republic of Congo, Gabon, Equatorial Guinea, Chad, Sao Tome & Principe

[ad id=”44145″]
Minisitiri muri y’ubucuruzi n’inganda y’u Rwanda, Kanimba Francois kuri ubu yahujwe n’iyahoze ari minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba avugako u Rwanda rwizeye kuzunguka abashoramari batandukanye binyuze mu bikorwa bya ECCAS birimo no kuba bazagabanyirizwa imisoro yo kwinjiza ibicuruzwa mu bihugu bigize umuryango.
Muri uru ruzinduko rw’intumwa za ECCAS byitezwe ko bazagirana ibiganiro n’abategetsi batandukanye bo muri guverinoma y’u Rwanda barimo MINAFFET, MINEACOM, MINECOFIN, RRA, PSF, NDETSE n’Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko komisiyo y’ubukungu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


