Kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Kamena 2025 ahitwa mu Birambizo, ni muri Gurupema ya Bukombo, Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hiriwe Imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi bitwa VDP/CMC iyobowe n’uwiyita Jenerali Dominique Ndaruhutse.
Ni imirwano yatangiye kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, aho humvikanye amasasu menshi y’intwaro ziremereye ndetse n’ intoya mu duce dutandukanye tw’aho hantu.
Abaturage benshi, cyane cyane abo muri Sheferi ya Bwito, bahise batangira guhunga bashaka ubuhungiro mu bice bitarageramo imirwano. Abatabashije guhunga basigaye bihishe mu nzu zabo, nk’uko byemezwa n’abaturage bahatuye.
Iyo mirwano ikomeje kuba mbisi mu gihe yari, imaze iminsi myinshi ikwirakwira mu bice bitandukanye byo muri Tongo, Bamboo, Kihondo, Kiyeye, Nyarubande, Burambo ndetse na Muhanga.
Impande zombi zihanganye, haba ku ruhande rwa M23 cyangwa abarwanyi ba VDP/CMC na Wazalendo, bose baba baharanira kugira uturere twinshi ugenzura two muri Rutshuru, bikagira ingaruka zikomeye ku baturage.
Nubwo kugeza ubu hatari hatangazwa umubare ntakuka w’abaguye muri iyo mirwano, abatangabuhamya bavuga ko mu cyumweru gishize habaye intambara ikomeye mu duce twa Kiyeye na Nyanzale, yatumye abantu benshi bapfa, abandi bava mu mazu yabo amwe agatwikwa andi agasenywa n’ amasasu bigatuma abaturage basigara badafite aho baba.
Abakuru b’imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’inzego z’ibanze barasaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo iyi mirwano ihagarare, bityo abaturage bongere bagire ituze n’umutekano mu buzima bwabo bwa buri munsi.


