Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryamenyesheje Leta y’u Rwanda ko ryahagaritse zimwe muri serivise z’ibanze ryageneraga impunzi ziri mu Rwanda biturutse ku igabanuka ry’amikoro.
Newtimes yanditse ko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, ubwo yari mu kiganiro cyateguwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda cyasobanuriraga Abadipolomate bahagaririye ibihugu byabo mu Rwanda, uko umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze muri rusange.
Habinshuti Philippe yavuze ko ririya shami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) hamwe n’Ishami ry’uyu muryango ryita ku biribwa (WFP) bamaze kugeza kuri Leta y’u Rwanda icyo cyemezo cyo gukuraho zimwe muri serivise zagenerwaga impunzi.
Iyi miryango ngo yavuze ko serivisi z’ibanze zizagabanuka ari izirimo ibiryo, ubuvuzi uretse ubwihutirwa bugamije gukiza ubuzima buri mu kaga, ibijyanye n’ibicanwa byo gutekesha nabyo ngo bizavaho, ibirebana n’inkunga ku banyeshuri biga mu bigo babicumbitsemo nabyo bizavaho, ndetse na serivise zo gusubiza mu buzima busanzwe impunzi no kongera kuzituza.
Leta y’u Rwanda ivuga ko iki gihugu gicumbikiye impunzi ibihumbi 134 n’abantu 519, muri bo 62.2% ni abakomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, 37.24% bakomoka mu Burundi, naho 0.56% bo bagakomoka mu bindi bihugu.
Nk’uko bitangazwa na Komiseri mukuru w’umuryango w’abibumbye Ishami rishinzwe impunzi (UNHCR) yavuze muri izo mpunzi zose abarenga ibihumbi 11 bakomoka muri DRC bageze mu Rwanda kuva muri Kamena 2022.
Abenshi mu mpunzi ziri mu Rwanda ni abahunze ibibazo by’umutekano muke n’intambara ziri mu bihugu byabo.
Ubusanzwe UNHCR ibona ubushobozi bwifashishwa mu kwita ku mpunzi binyuze mu nkunga ihabwa n’ibihugu binyamurwango hamwe n’imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta. Ingaruka z’Icyorezo cya COVID 19 cyashegeshe isi kuva muri 2020 hamwe n’ibibazo by’intambara bikomeje kwiyongera hirya no hino mu isi nabyo bitungwa agatoki nk’impamvu y’iri gabanyuka ry’inkunga UNHCR yabonaga.


