0c4d9e2e-8872-41c6-9d8e-a68276b4e382.jpg

Inzu y’ubucuruzi y’abajyanama b’ubuzima b’i Nyamasheke ya Miliyoni 518 Frw yahinduye isura y’akarere

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bagana, abavuka n’abakorera mu karere ka Nyamasheke bavuga ko inzu y’ubucuruzi y’abajyanama b’ubuzima, uretse kuba yaratumye babona aho bakorera hajyanye n’igihe yanahinduye isura y’akarere kabo.

Iyi nyubako yuzuye nyuma y’ubukangurambaga bumaze igihe bukorwa muri aka karere ngo abahakomoka bishakemo ibisubizo mu kuvugurura imyubakire iharangwa.

Mu bateye intambwe ya mbere bagakora igikorwa ntagereranywa barimo abajyanama b’ubuzima biyujurije inzu yatwaye Miliyoni 518 Frw.

N’inzu batangiye kubaka mu mwaka wa 2018-2019, iza kuzura mu 2022 batarabona ubushobozi bwose, kubera ko bakomwe mu nkokora na Covid-19 basigaramo Rwiyemezamirimo ideni, ndetse imiryango yayo yose yahise ibona abayikoreramo ari nako babona ubushobozi bwo kwishyura uwo mwenda.

Iyo uganira n’abajyanama b’ubuzima bakubwira ko igikorwa bashyize muri aka karere, agaciro kacyo gatumbagira umunsi ku munsi, dore ko nubwo basigaje kwishyura Rwiyemezamirimo wayubatse Miliyoni 60 Frw, utaza ngo ubishyure Miliyari imwe ngo baguhe iyi nyubako.

Philomene Akubu, Perezida w’abajyanama b’ubuzima muri aka karere avuga ko ibyo bagezeho babikesha Imiyoborere myiza ya Paul Kagame, kuko inyubako yabo agaciro kayo kiyongera buri munsi.

Ati “Twifuzaga ko dushyira umutungo wacu hamwe nk’amakoperative afuhuza, tugakora igikorwa kirambye kandi kibyara inyungu, kandi twabigezeho kikaba agaciro kacyo gatumbagira buri munsi, ibi byose tubikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame.”

Akomeza avuga ko Urugendoshuri bakoreye i Karongi rwabahumuye amaso, bakava ku mishinga mito bari basanzwe bakora irimo nk’ubworozi n’ubuhinzi bidashinga, niko kwegera Rwiyemezamirimo abubakira inyubako, bakaba bagenda bamwishyura mu byiciro, aho bamusigayemo Miliyoni 60 Frw.

Akubu ahamya ko Imiryango yose y’inzu ikorerwamo kuko yuzuye ikenewe, bakomeje guterwa ishema no kubona abandi bajyanama b’ubuzima bo mutundi turere barimo kuza kuhakorera ingendo shuri baza kubigiraho.

Hatungimana Damien, Umuyobozi ushinzwe ishoramari no guteza imbere umurimo mu karere ka Nyamasheke yabwiye BWIZA ko ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima byahinduye isura y’akarere.

Ati “Inzu y’icyitegererezo ihuriweho n’amakoperative y’abajyanama b’ubuzima bubatse muri aka karere yahinduye isura y’akarere nk’igikorwaremezo kitari gisanzwe, by’umwihariko yakemuye ibibazo by’abacuruzi baburaga aho bakorera, ni abaje gusaba serivisi z’ubucuruzi bazibonera hafi.”

Hatungimana ahamya ko abanyamuryango b’izi koperative z’abajyanama b’ubuzima bari mu ishoramari rirambye, kuko igikorwa bubatse kitazasaza.

Ubuyobozi bw’akarere bwaboneyeho gushimira abajyanama b’ubuzima ku kudapfusha ubusa ishimwe bagenerwa na Leta buri kwezi, ariryo begeranyije bakubakamo iki gikorwa ntangarugero.

Abajyanama b’ubuzima bo muri aka karere uruhare rwabo mu midugudu aho batuye ni ntagereranywa ku ruhande rw’imibereho myiza n’ubuzima by’abaturage, kuko abaturage bamaze gusobanukirwa inshingano zabo.

Imibare ivuga ko Abajyanama b’ubuzima bagera ku 2000, bibumbiye mu makoperative 19, akora ibikorwa birimo ubuhinzi n’ubworozi aribo babashije kwegerenya aya mafaranga yose yavuyemo iyi nyubako, iri mu murenge wa Kagano mu marembo n’ibiro by’aka karere.
0c4d9e2e-8872-41c6-9d8e-a68276b4e382.jpg
b417a3cc-b515-487f-8ab3-efbead6cf244.jpg
5d6f62f4-cdaf-47a1-bcd4-1f3a836381fd.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *