Isoko Rusange Nyafurika AFCTA riratangrizwa I Kigali muri uku kwezi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’ibyumweru bibiri abahanga mu by’ubukungu bateraniye i Kigali aho biga ku buryo hashyirwaho Isoko Rusange Nyafurika AfCTA, aho bigeze ni ku rwego rw’Abaministiri bafite ubucuruzi mu nshingno zabo, ngo babyemeze mbere y’uko bizashyikirizwa abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.
Iyi nama y’impuguke n’inzobere yatangiye kuwa 26 Werurwe 2018 I Kigali, ikaba iteranye ku nshuro ya cumi, ikaba iri kwiga uburyo inzitizi zinyuranye zatumye iri soko nyafurika ridashoboka mu yaka yahise zakurwaho, rikabasha gushyirwaho kugira ngo Abanyafurika be gukomeza guhendwa n’ubucuruzi bwo ku yindi migabane.
Ubwo yafunguraga inama y’impuguke mu by’ubucuruzi n’inzobere mu by’ubukungu, Komiseri Ambassador Albert Muchanga ushinzwe iby’ubuhahirane mu Kanama Nyafurika kiga ishyirwaho ry’iri soko, yibukije ko ishyirwaho ry’iri soko ruange rya Afurika rikurikiye icyifuzo cyo mu nama y’Abakuru b’ibihugu bya Afurika yateranye mu mwaka wa 2012.

Albert M. Muchanga AU Commissioner of Trade and Industry.
Komiseri Ambassador Albert Muchanga ushinzwe iby’ubuhahirane

Ambassador Albert Muchanga yagize ati: “Icyo tugamije ni Afurika ifite amahoro, ubuhahirane n’ubucuruzi biyobowe na bene yo kandi biteza imbere Abanyafurika”. Iri soko Nyafurika ryiswe AfTCA : Africa Continental Free Trade Area
Afungura ku mugaragaro inama y’abaminisitiri ifata imyanzuro ku byagezweho n’akanama k’impuguke, Minisitiri w’ubucuruzi mu Rwanda Vincent Munyeshyaka yavuze ko yishimiye akazi kakozwe, kandi ko ibyagezweho bisigaje gusa kunzwa ubundi bigashyikirizwa abakuru b’ibihugu mu nama izabera nayo I Kigali mu mpera z’uku kwezi, bagasinya amasezerano yemeza iri soko.
29025616 1848083848543395 832092751880257536 n
Minisitiri Vincent Munyeshyaka

Avugana n’itangazamakuru, Minisitiri Vincent Munyeshyaka yavuze ko ubuhahirane bw’Abanyafurika hagati yabo butarenze 15%, naho 85% ikiharirwa n’ubucuruzi bakorana n’andi mahanga. Ati: “Aha niho tugoba guhera twishakamo ibisubizo kugira ngo nibura ubu bucuruzi tubuzaure, twe gukomeza kuganzwa n’amahanga ya kure.”
Inama y’impuguke n’inzobere mu by’ubucuruzi n’ubukungu, irazwa ku munsi tariki ya 09 Werurwe 2018, hakomeze inozwa ry’Imyanzuro yavuyemo, mbere y’uko ishyikirizwa abakuru b’ibihugu kuwa 21/03/2018. Ni inama yahuje abantu bakabakaba 300 bag=vuye mu bihugu byose bya Afurika.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
Williams/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *