Kuba ibitaro bya Mibilizi mu karere ka Rusizi biri mu bitaro ntangarugero mu isuku mu gihugu nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwabyo, ngo biraterwa n’icyemezo byafashe cyo guhembera igihe ababikoramo isuku, kuko ngo igihe bahembwaga batinze isuku yabyo yagerwaga ku mashyi kuko bamwe muri bo babaga ngo bagataye bigiriye gushaka amarariro ahandi, bigatuma n’ababiganaga binubira isuku nke yabirangaga, aho bikemukiye n’icy’iryo jarajara cyarakemutse, gukora bishimye bigatera n’umusaruro gushimisha buri wese uhageze.
Baganira n’umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere, ababikoramo isuku bavuze ko guhemberwa igihe byatangiye mu mpera za 2020, mbere yaho ngo bakaba barashoboraga kumara n’amezi 4 batazi umushahara icyo ari cyo, nta n’indi nyunganizi bari bubone ngo babe bayicungiraho kuko nta butumwa bw’akazi bajyamo, ngo banahabwe agahimbazamusyi cyangwa ikindi bakuraho ikibaramira igihe uwo mushahara utaraza, ngo bikaba byarateraga ingorane zikomeye za bamwe bagiraga iminsi bagata bakajya kwishakira amarariro ahandi, ibitaro bigahorana ikibazo cy’isuku nke yaninubirwaga n’ababigana.
Ndacyayisaba Marie Jeanne ubahagarariye, yavuze ko mbere bagihembwa batinze cyane batagiraga umuhati wo gukora cyane nk’uko byakagombye kuko babonaga n’ubundi basa nk’aho ntacyo bakorera, uko gukora badakunze akazi bigatera kugakora nabi, isuku haba ku nyubako, hasi aho abantu banyura no kuri bimwe bikenerwa nk’amashuka,imyenda yambarwa n’abaganga n’ibindi bidasukurwa neza,kuko bamwe mu bagombaga kubikora babaga bigiriye gushakisha ahandi.
Ati: “Ubu turanezerewe rwose kuko tutarenza itariki 25 z’ukwezi tutarayabona. Byaduhaye imbaraga zo gukora cyane no kunoza umurimo kuko ntawe ugikora ajarajaza imitima yizaba aho akura ayo yishyura aho yafashe amadeni, kandi muzi ko ibitaro biba bigomba gufata iya mbere mu isuku nk’isoko y’ubuzima,ikagaragarira buri wese uhageze. Ariko se yaboneka ite igihe abayishinzwe badahabwa agaciro kabo, ngo bahemberwe igihe?
Twabashimiye ko kampani yacu bayigezaho amafaranga ku gihena yo igahita iduhemba, binatuma n’undi wese ushoboye akazi k’isuku yava n’ahandi akaza gukora hano, mu gihe mbere kuhaza kwari ukubura uko umuntu agira.’’
Avuga ariko ko nubwo bishimira icyo,bakanishimira ko ugeze muri ibi bitaro wese yishimira ibyo bakora bikabongerera izina, abisaba kubakorera ubuvugizi kuri kampani ibakoresha ikabongerera umushahara kuko uwo bahembwa bawufata nk’intica ntikize kuko ari muto cyane ugereranije n’ibiciro ku masoko,kandi bariyemeje gukora batajarajaza imitima,akanasaba kongerewa abakozi,kuko ubu bakora ari 56 gusa,kandi bakeneye nibura 60.
Umuyobozi w’ibi bitaro wungirije Igiramaboko Jean François Régis, na we yemeza ko kubahembera igihe byazanye impinduka ntagereranywa mu isuku,akanavuga ko atari bo bonyine bahemberwa igihe,ko buri wese uhakora atarenza itariki ya 20 z’ukwezi ibyo bimugomba atabibonye,byakabya ntibirenze tariki 25, ko n’abashinzwe umutekano bagiraga ibibazo nk’ibyo na bo byakemutse, bose bakaba bakora bishimiye bakanaba ba Bandebereho mu kunoza umurimo.
Ati: “Mu myaka itambutse twari dufite ikibazo gikomeye cyane cy’amikoro kubera kwihembera abakozi benshi ,n’ibindi byinsi byakenerwaga,nk’imiti n’ibindi bikoresho, bigatuma nk’aba b’isuku n’umutekano Kampani zabo tutazihera amafaranga igihe ngo na zo zibahembere igihe.’’
Yarakomeje ati: “Ariko ubu,aho MINISANTE itangiye kugira abo iduhembera, byinshi biragenda bikemuka, n’aba b’isuku nk’uko babibibwiriye barahemberwa igihe ari yo mpamvu buri wese ugeze aha atangarira isuku iharangwa kimwe n’itangarirwa mu mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu biyemeje kwimakaza uwo muco nk’uko natwe ari cyo cyemezo twafashe kugira ngo ugeze hano ahahumekere umwuka mwiza.’’
Avuga ko isuku ari yo ya mbere igomba kuranga ibitaro aho biri hose, kandi itakorwa neza abayikora batishimiye,guhemberwa igihe akaba ari cyo cya mbere gishimisha umukozi wese.
Kubera akamaro kanini cyane aba bakozi babifitiye, bafatwa ku rwego rumwe n’abandi bakozi bose,kuko n’abo bandi badashobora kugira icyo bakora batambaye imyenda imeshe inateye ipasi, batakoresha ibikoresho bidasukuye bitanatetse neza,abarwayi badashobora kuryama ku mashuka adasukuye, kandi ngo ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n’isuku nke mbere ntibyaburaga kuhagaragara.
Ku kibazo cy’iyongerwa ry’uwo mushahara, uyu muyobozi avuga ko bavuga ukuri ugereranije n’icyo uvamo ubu, akaba yarabemereye ubuvugizi kuri Kampani ibahemba bakagira icyo babongerera.
Ku iyongerwa ry’abakozi ryo avuga ko bariya 56 asanga bahagije igihe baba bakoranye umurava nk’uko bimeze ubu,akabasaba ahubwo kutirara ngo ni uko bashimwa na buri wese, akanabasaba ko igihe hari ikibazo bagize bajya bakigaragaza kigashakirwa umuti kare, ahereye kuri iri yongezwa ry’umushahara.
Uretse isuku,abagana ibi bitaro bavuga ko bigaragaramo impinduka nyinshi zirimo n’imitangire ya serivisi benshi bakundaga kwinubira mu myaka yashize, ubuyobozi bwabyo bugashimira cyane Minisiteri y’ubuzima, akarere ka Rusizi na Diyoseze gatolika ya Cyangugu uruhare rukomeye ,kimwe n’abandi bafatanyabikorwa babo babigizemo, bugashima n’ ibitekerezo buhabwa n’ababigana bibufasha gukomeza izi mpinduka no guhangana n’imbogamizi zigihari,bugakomeza kwizeza ababigana isuku na serivisi irushijeho kunoga .


