Mu minsi ishize nibwo humvikanye inkuru nziza ko rutahizamu wa Saint Etienne yo mu bufaransa uzwi nka Kevin Monnet-Paquet yavuye mu mvune kuburyo yazifashishwa mu mikino Amavubi azakina mu minsi irimbere, ubu yongeye guhura n’ikibazo cy’imvune ikomeye.
Mu mpera z’umwaka ushize, nibwo uyu musore yemeye gukinira Amavubi, ariko ntibyaje gukunda kuko yahise agira ikibazo cy’imvune muri Gashyantare 2019 yatumye amara amezi 8 hanze y’ikibuga.
Nta gihe kinini yari amaze avuye mu mvune, kuko umukino wa mbere yagaragayemo ni uwo ikipe ye yatsinzemo Lyon 1-0 tariki ya 6 Ukwakira 2019.
Uyu musore w’imyaka 31 warimo areba uburyo yagaruka mu bihe bye byiza, yaje kongera kugira ikibazo cy’imvune yo mu ivi ry’ibumoso, ivi n’ubundi yari yavunitse rigatuma amara amezi 8 hanze.
Ni imvune yagiriye mu myitozo yo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo ikipe yarimo yitegura umukino wa shampiyona bazakina na Bordeaux tariki ya 20 Ukwakira 2019.
Yahise ava mu kibuga imyitozo itarangiye, biteganyijwe ko nyuma y’isuzumwa riri bukorwe uyu munsi ari bwo hari bumenyekane igihe azamara hanze y’ikibuga.


