higg.jpg

Joe Biden yoherereje Ndayishimiye ubutumwa budasanzwe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden yoherereje Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ubutumwa budasanzwe.

Ambasaderi wa USA mu Burundi, Mélanie Higgins ni we wagejeje ubu butumwa kuri Perezida Ndayishimiye, kuri uyu wa 21 Kamena 2021, ubwo bahuriraga ku biro by’uyu Mukuru w’Igihugu biri mu Ntara ya Gitega.
higg.jpg

Icya mbere gikubiye muri ubu butumwa ni ukwifuriza u Burundi umunsi mukuru mwiza w’imyaka 59 bumaze bubonye ubwigenge uzizihizwa tariki ya 1 Nyakanga 2021, ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibifurije umunsi mukuru mwiza.”

Icya kabiri ni ukumenyesha Perezida Ndayishimiye ko USA yiteguye gufasha iki gihugu mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye.

Nyuma yo gusoma ubu butumwa, Perezida Ndayishimiye na Ambasaderi Higgins bagiranye ikiganiro, cyibandaga ahanini ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bikorwa by’iterambere, by’umwihariko ubuhinzi, ubworozi no gufasha urubyiruko.

Umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye, Evelyne Butoyi yasobanuye ibyavugiwe muri iki kiganiro ati: “Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaje kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu cyacu cy’u Burundi kugira ngo baganira ibijyanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi, kugira ngo barebe uburyo batera intambwe mu iterambere. Baganiriye ibijyanye n’amahoro, ibijyanye n’umutekano ko bihagaze neza ati ‘ni byiza rero ko twatera intambwe tukajya mu rwego rujyanye no guteze imbere abenegihugu.”

Yakomeje avuga ko Ambasaderi Higgins yavuze ko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuza ko abanegihugu b’u Burundi batera imbere.”

Perezida Ndayishimiye na Ambaderi Higgins baganiriye kandi ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Ambasaderi Higgins ngo yabajije Perezida Ndayishimiye ati: “Mbese namwe mwiteguye gukingira abenegihugu?” Yamusubije ati: “Twebwe mu gihugu cyacu cy’u Burundi aho ntiturahagera, turacyahamagarira gukomeza kwirinda, kandi turabona neza ko ingamba twafashe z’uko abenegihugu birinda bazikurikiza.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *