Abatuye mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo bavuga ko batewe ipfunwe n’ibiro by’umurenge wabo byubatse mu buryo butajyanye n’igihe kandi byegereye ibiro by’Umukuru w’Igihugu na Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE).
Ibi babivuze ubwo kuri uyu wa 3 Ukwakira 2022 hasozwaga igikorwa cyiswe ‘Akarere mu Kagali’ cyari kimaze igihe kigera ku kwezi. Muri iki gihe, abayobozi ku rwego rw’akarere bagiye mu baturage gukemura bimwe mu bibazo bari bafite.
VIDEO :
Kabera Erasto usanzwe ari umujyanama mu nama njyanama y’akagari ka Kamutwa mu mwanya wo gutanga ibibazo, ibyifuzo n’ibitekerezo, yavuze ko inyubako z’ibiro by’uyu murenge ari ntoya ku buryo abakozi baho baba babyigama.
Yagize ati: “Ndashaka kuvuga ku nyubako z’umurenge wa Kacyiru, ahotangirwa serivisi. Abakozi barabyigana, iyo bibaye ngombwa ko hakorwa inama usanga babyigana. […] Uyu murenge uri nko muri metero 500 uvuye aho ibiro by’Umukuru w’Igihugu biri. Murabizi ko umukuru wacu agenda hirya no hino, ejo cyangwa ejo bundi ashobora no kumanuka hano, akahagera akahareba.”

Kabera yakomeje asobanura ko ibi biri biri mu marembo ya MINUBUMWE kandi aho biri hari imihanda myiza, asaba abayobozi kugira icyo bakora kuri iki kibazo. Ati: “Rwose bayobozi mureke tubabwire kandi tuziko mutwumva. Iki kintu niba mufite n’ibindi bibazo byinshi, ariko bitewe n’aho umurenge uri bitewe nuko abakozi bakora babyigana, dufatanyije twese birashoboka, natwe abaturage turabizeza kuzagira uruhare.”
Uyu muturage yakomeje agereranya ibi biro n’ibya Remera ndetse na Kimihurura. Ati:”Ariko iyo uvuye hano ukajya Kimihurura, ukajya Remera, wakwibaza impamvu umurenge nk’uyu uri ahantu humwihariko, udakorwa.”
Umuyobozi mukuru w’ibikorwa by’umujyi wa Kigali, Rugaza Julian, yasubije habanje kubakwa indi mirenge nk’uko byari biteganyijwe mu ngengo y’imari ariko na Kacyiru iri mu yo batekereza kuzubaka umwaka utaha.
Yagize ati: “Namwe bo mu murenge wa Kacyiru si ukuvuga ko tutabatekereje, uko ingengo y’imari igenda iboneka turabizeza yuko umwaka utaha tuza gukorana na Kacyiru kuko numvise n’abaturage bifuza gushyiraho akabo.”
Muri uku kwezi, ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko bwakemuye ibibazo 401 byigenjemo ibishingiye ku butaka.








