Kaminuza y’u Rwanda isohora abaveterineri batazi ‘gutera intanga’ amatungo

Sangiza iyi nkuru

Nubwo gahunda yo gutera intanga ariyo ishyizwe imbere mu bworozi bw’iki gihe, inzego z’uturere n’imirenge zihangayikishijwe n’imigendekere mibi yayo kubera basabwa guha akazi abarangije Kaminuza kandi batabizi.

Mu ruzinduko abasenateri bagiriye i Rusizi, batunguwe no kuba umuveterineri umwe muri 18 ariwe uzi gutera intanga. Icyo gihe Senetari Karangwa Chrysologue yatunguwe n’ireme ry’uburezi aba bakozi bavomye aho bize, muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Busogo. Ati, “Mbega amashuri yacu! nimutabare aba bantu mubigishe.”

Naho Senateri Dr Bajyana Emmanuel na we wari mu basuye aka karere, ati“Birasekeje, kubona aborozi bo muri Nyagatare bohereza abashumba kwiga gutera intanga hariya i Masaka, abavuzi b’amatungo mukaba mutazi gutera intanga, ibyo ni ibindi bibazo. Nibibananira muzambwire mbigishe.”

Rulindo,mu baveterineri 17, batanu gusa nibo babizi

Ikibazo cy’abaveterineri basohoka muri Kaminuza y’u Rwanda batazi gutera intanga, si umwihariko wa Rusizi, kuko kiri mu byatumye akarere ka Rulindo kaza inyuma mu mihigo, kuko kamaze amezi ane yose nta ntanga ziterwa.

Ibi ngo byatewe n’uko kategetswe gushyiraho abakozi bagengwa na sitati, kagahagarika abagengwaga n’amasezerano (sous contrats) nyamara bo bari bazi gutera intanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bivugwa ko rero, birukanye abize imyaka 3 na 6 y’amashuri yisumbuye, bagasimbuzwa abize kaminuza A1 na A0 ariko basohoka batazi kuzitera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rulindo, Munyarukato Jean Baptiste avuga ko guhindura iyi gahunda byafashe amezi ane yose nta gikorwa. Ati, “Ubwo twahise duhagarika abagengwa n’amasezerano, dutangira gushaka abarangije kaminuza, nabo baje dusanga batanu gusa aribo babizi. Ubwo byadusabye gushakira amahugurwa abandi 12 turabishyurira, batangira akazi neza nyuma y’amezi atatu”.

Uyu muyobozi avuga ko bavuganye na RAB ikabaca amafaranga, bakajyanwa kwiga muri ISAR Songa mu ntara y’Amajyepfo.

Babyiga mu magambo gusa kuko intanga zirahenda

Si Rusizi na Rulindo gusa kandi , kuko iri bwirizwa ryahawe uturere twose.

Bamwe mu bashinzwe ubworozi mu mirenge bemeza ko babyize mu magambo gusa, batigeze babikora kandi ko batabonye amahugurwa.

Munyarukato avuga ko yaganiriye n’abakozi ba ISAE Busogo kuri iki kibazo,bakamubwira ko intanga zihenda, ku buryo buri munyeshuri yakoresha iziguze nibura ibihumbi 45 kugira ngo amenye kuzitera.

Ati, “navuganye n’umukozi waho ambwira ko Kaminuza itabona ibihumbi 45 byo kugura intanga zangizwa na buri munyeshuri uri kubyiga”.

Nk’uko bitangazwa n’umwe mu baveterineri bo mu karere ka Gasabo, Gasana Jean Nepomscene. Avuga ko ubusanzwe ngo intanga ibyara inyana igura ibihumbi 15, naho izisanzwe zikagura bitanu,

Gusa ngo hari ubundi buryo umunyeshuri abyiga atangije intanga. Ati, “umunyeshuri ajyana n’umuveterineri ubizi, akamwereka uko batera, ariko umunyeshuri we agatera intanga irimo ubusa. Iyo amaze kubimenya, ajya mu nka agatera, ariko ubwo iyo idafashe hahomba umworozi”.

Ku bwa Nuwumuremyi Jeanine Uhagarariye RAB mu ntara y’Uburengerazuba,ngo birahangayikishije koko. Ati, “Nibyo koko ibyo birahangayikishije, n’umuntu wese yabyibaza kuko niba gahunda ya leta ari ugutera amatungo intanga hagomba kuba abantu bo kuzitera no kugeza iyo serivisi ku baturage ariko ba ‘veterinaire’ nk’uko akarere kabisobanuye ni bashya mu kazi, amahugururwa ni ngombwa.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *