Itsinda ‘Ababyirukanye’ rigizwe n’urubyiruko rw’abavuka mu Kagari ka Cubi, Umurenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi, ariko baba muri Kigali n’ahandi mu gihugu, rishishikajwe n’iterambere ry’aka Kagari bavukamo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.
Mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gatandatu, wabaye ku wa 29 Kamena 2019, iri tsinda ry’Ababyirukanye ryifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Gitwa, mu gikorwa cyo kubumba amatafari yo kubaka inzu ya Mukagatare Pascasie w’imyaka 64, ubana mu bukode n’abana 12, nyuma y’aho iyo yabagamo isenyutse.

Nyuma y’iki gikorwa cy’umuganda, Ababyirukanye bageneye imiryango igizwe n’abantu 30 ubwisungane mu kwivuza, ibintu abaturage n’ubuyobozi bishimiye, ko ari inzira nziza y’ubumwe bw’abavuka muri aka kagari ndetse ko bikwiye no kubera n’abandi urugero rwiza.
Uwari ahagarariye iri tsinda, Itangishatse Théoneste, yavuze ko iki gikorwa atari icya mbere iri tsinda rikoze kandi ko atari nacyo cya nyuma, gusa ko aho baba bari hose batajya bibagirwa aho bavuye.
Yagize ati “N’ubwo tuba hirya no hino mu gihugu ariko ntabwo tujya twibagirwa ko aha ari iwacu, iterambere ry’akagari kacu ni iryacu, iterambere ry’umuturanyi natwe riba ari iryacu, imiryango twageneye Mituweli n’uyu mukecuru twabumbiye amatafari kimwe n’abandi muri rusange, igihe bafite ubuzima bwiza, ni ishema kuri twe, ubuyobozi bwacu n’igihugu muri rusange”.

Niyoyita Xavier ni umwe mu bahawe mituweli, avuga ko aba mukiciro cya kabiri cy’ubudehe ariko ko ntaho yateganyaga kuzabona aya mafaranga ya mituweli yo kwishyurira abantu batandatu, bityo akaba ashima Ababyirukanye.
Ati “Turishimye cyane rwose, abantu bose iy’aba babaga nkamwe, abantu batekereza abandi mu gihe hari n’ugucaho ntagusuhuze, rwose ubushobozi ntabwo twari dufite, niyo bwari kuzaboneza, bwari kuzaboneka butinze, rwose Imana ibahe umugisha”.

Ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Kayenzi, Uwineza zamzam, mu izina ry’uyu Murenge yashimiye abaturage b’umudugudu wa Gitwa, ku bw’iki gikorwa cy’umuganda by’umwihariko Ababyirukanye bibutse kurengera ubuzima bw’abantu 30 bagenewe Mituweli.
Yagize ati “Si kenshi wabona urubyiruko rwishyize hamwe rukagaruka ku ivuko mu gikorwa nk’iki, Umurenge wacu urabashimiye ku bw’iki gikorwa cy’ubutabazi kuko iyo umuntu atishimye ntabasha no gutera imbere”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cubi, Muhawenimana Benoit avuga ko aka Kagari gatuwe n’abaturage 4130, batunzwe ahanini n’ubuhinzi cyane cyane bw’inanasi, abiganjemo urubyiruko cyane bakaba bakura amafaranga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Umwaka ushize w’imihigo (2018/2019) ku rwego rw’Umurenge wa Kayenzi ugizwe n’utugari Dutandatu, Cubi ikaba yarabaye iya Kabiri mu gutanga Mituweli.










