A baturage bo mu Kagari ka Cubi, Umurenge wa Kayenzi, mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko umuyoboro w’amazi wa Ntwali, utumye bava mu bwigunge ku kibazo cy’amazi batagiraga kuko byasabaga ko bakora urugendo rw’isaha bajya kuvoma amazi ari mu Maliba y’utubande dore ko ari n’agace k’imisozi miremire.
Havugimana Jean Bosco utuye mu mudugudu wa Nyakigezi avuga ko kuva yabaho batigeze bagira amazi meza uretse kujya kuyavoma mu mibande aho ijerekani imwe yashoboraga kugera ku mafaranga 300 bitewe n’uko yaturukaga kure, ku rundi ruhande ngo hari n’abatashoboraga gukaraba kubera ko nta mbaraga bafite zo kujya kuyivomera.
Agira ati “Kuhira inka ni ikibazo gikomeye kuko nta mazi twabaga dufite ,waba wenze nk’igitoki kubona amazi ukoresha bikatugora ndetse n’amazi y’amarongano amwe turongesha ibijumba wasangaga tuyabika akaba ari yo dukaraba ku maguru”.
Ni ikibazo kinavugwa na Mujawimana nawe utuye i Cubi avuga ko kuvoma kure ahitwa muri Kimpondwe yahuraga n’imvune zikomeye zo kwikorera ijerekani kandi akora n’urugendo rurerure kandi asanzwe afite ikibazo cy’umutwe.
Agira ati “Ntitwashoboraga kujya muri Kimpondwe inshuro ebyiri kuko ijerekani wayikuragayo umutwe wahiye, ikindi nk’iyo nabaga ntwite byarangoraga cyane kujyayo ubu amazi yaratwegereye imvune zarashize , turishimye”.
Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, avuga ko uyu muyoboro wuzuye umaze imyaka myinshi utangiye gukorwa kuko wari waratangiye kubakwa mu mwaka wa 2015 ariko ukaza kudindira bitewe n’ibibazo by’uko habuze amafaranga yo kuwurangiza kuko watangiye gukorwa yose adahari ndetse ngo haza no kuvukamo ibibazo by’imicungire mibi y’abari barahawe isoko ryo kuwukora.
Agira ati “Ubu umaze ibyumweru utangiye gutanga amazi ndetse n’abaturage batangiye kuvoma, ni umuyoboro urimo gutanga amazi mu Mirenge itatu y’aka karere, aho yagombaga kugera hose ubu arahagera namara kwakirwa tuzatangira gushiramo rwiyemezamirimo awucunge ndetse abayashaka mu ngo nabo batangire kuyafata kuko ubu barimo kuyakura ku mavomo rusange gusa».
Uyu muyoboro wa Ntwali wuzuye utwaye amafaranga asaga gato Miliyari ebyiri na miliyoni ijana, Akarere ka Kamonyi katanzemo kimwe cya kabiri ndetse na Wasac nayo itanga ikindi cya kabiri cy’aya mafaranga , ufite uburebure bwa kilometero 57 , ubu burebure bwawo n’ibikoresho byawugiyemo n’imiterere y’agace k’imisozi ya Cubi wubatsemo ngo biri mu byatumye uhenda cyane .
Ukaba ugeza amazi meza mu Mirenge ya Kayenzi, Karama ndetse na Musambira, ukaba witezweho ko uzaha abaturage ibihumbi 17 amazi meza muri iyi mirenge, akarere ka Kamonyi kakaba kavuga ko kugeza ubu gasigaranye ikibazo cy’amazi mu murenge wa Rugalika ari wo utaragira amazi meza.




