Ahitwa mu Bigogwe mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda, hamaze kuba icyitegererezo cy’ubukerarugendo bushingiye ku muco nyarwanda by’umwihariko ku nka.
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2023, Leta yeguriye ubutaka buherereye mu Bigogwe kampanyi yitwa Ibere rya Bbigogwe Tourism Company LTD yashinzwe n’umusore Ngabo Karegeya wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya ‘Ibere rya Bigogwe’.
Ngabo mu kiganiro yagiranye na BWIZA nyuma yo kwakira iyi nkuru, yashimiye by’umwihariko Perezida wa Repubulika. Ati: “Ndashima nyakubahwa Paul Kagame ku bwo guha amahirwe buri wese, by’umwihariko urubyiruko nkanjye. Nkimara kumva iriya nkuru byanshimishije cyane kuko twebwe aho twari dusanzwe dukorera hari mu butaka bwa leta ku buryo tutari twemerewe kugira ibyo tuhubaka. Ariko kuba Leta ihaduhaye, twinshimye. Ni iterambere ku batuye Bigogwe, ni iterambere ku gihugu.”
Uyu musore yakomeje avuga ko kampani ye igiye kuvugurura imikorere nyuma yo guhabwa ubutaka. Ati: “Twari dusanzwe tugira abashyitsi benshi kubera aho twakoreraga hatari hanini cyane ariko kuri ubu abasura baziyongera kuko tugiye kuvugurura imikorere. Nk’uko twari dusanzwe dukorana na RDB, tuzayigezaho umushinga dufite wo gushyiraho amacumbi yaho abaje gusura bashobora kuzajya baruhukira, bakanahafatira amafunguro, ikindi tugiye kurushaho kwegera ababyeyi n’ibigo na Minisiteri y’uburezi tubakangurira kuzana abana bakiga umuco ushingiye nku nka, tukabigisha za kirazira ndetse no kuvuga amazina yazo.”
Mu bindi iyi kampani iteganya, nk’uko Ngabo abisobanura, ngo harimo gutea imbere imibereho y’abatuye mu Bigogwe, binyuze mu kongera amashyirahamwe. Atia: “Turifuza kuzakorana n’abaturage ba hano mu Bigogwe kugira ngo imibereho yabo izahinduke, twongera amakoperative. Mu bindi tuzakorana n’abaturage bo mu Bigogwe ni gahunda dufite yo gutera ibiti kugira ngo uyu mwuka mwiza wo mu Bigogwe n’akayaga keza kahaba kazahagume, habe aho buriwese yakwifuza kuguma. Tuzakorana na RDB kugira ngo ibikorwa byacu birusheho kujya kukigero cya Visit Rwanda.”
Ibere rya Bigogwe ni umusozi uhuza akarere ka Nyabihu na Rubavu. Ngabo yawiyitiriye kubera ko uherereye mu gace avukamo kandi yakuriyemo.






