KARA-860x574

Karasira Aimble yongeye kwitaba urukiko aburana ahakana ibyaha byose aregwa

Sangiza iyi nkuru

Karasira Aimable Uzaramba uzwi nka Professor Nigga yongeye kwitaba urukiko Urugereko rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, kugira ngo yiregure ku byaha aregwa byo guha ishingiro Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa gatatu  tariki 28 Gicurasi 2025 mu rubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi kuva muri Gashyantare 2025, nyuma yo kumara imyaka igera kuri ine rutaburanwa mu mizi bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo n’uburwayi bwa Karasira.

Karasira Aimable Alias Professor Nigga yageze mu rukiko yambaye ikabutura ndende, ishati n’ikote biri mu mabara aranga abagororwa batarakatirwa n’inkiko ndetse n’inkweto za bodaboda zidasa, rumwe rwera urundi rw’ubururu n’ishapule irenze imwe mu ijosi n’amadarubindi y’umukara.

Karasira Aimable wari wunganiwe na Me Bikotwa Bruce na Me Gashema Félicien, ahawe umwanya ngo yiregura kubyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha, Karasira yireguye ahakana ibyaha byose ashinjwa birimo n’icyo guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni ibyaka Karasira yakoze ahanini yifashishije umuyoboro wa YouTube, ubwo yahabwaga ijambo ngo yiregure, yahakanye ibyo byaha avuga ko ubushinjacyaha bumuhimbira amagambo atavuze, aho yahereye asaba ko Video zishingiyeho ibyo ashinjwa zakwerekanwa mu rukiko.

Ni urubanza rwarangiye ntamwanzuro ufashwe aho biteganyijwe ko ruzakomeza tariki 5 Kamena 2025, aho azakomeza yisobanura ku byo aregwa.

Karasira Uzaramba Aimable uzwi nka Professor Nigga yamenyekanye cyane kuri YouTube mu biganiro bitandukanye, akaba yari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *