Hari imiryango ibiri yo mu karere ka Karongi itabaza Ubuyobozi, nyuma y’uko bwimuye abaturanyi babo bagasigara ahashegeshwe n’ibiza byibasiriye aka karere muri Gicurasi 2023.
Iyi ni imiryango ya Mutabazi Stefano nuwa Mbarushimana Israel yose ituye mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Gasura ho mu mudugudu wa Gatoki.
Mu kiganiro na BWIZA,abagize iyi miryango n’abaturanyi babo, bose ntibumva impamvu bamwe bimuwe abandi bagasigara ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mutabazi ati:”N’uyu munsi turacyibaza impamvu bamwe bimuwe twe tugasigazwa mu biza kandi abandi ubuyobozi bwarabahavanye, tubabazwa nuko twajogowe tukiva gucumbika mu nsengero, ariko twebwe tuburirwa amacumbi biba ngombwa ko dusubira aho batwimuye hashobora gushyira ubuzima bwacu mu kaga.”
Akomeza avuga ko Ubuyobozi buzi ikibazo cyabo kuko aribwo bwaje kubabarura nk’abatuye mu biza bakanashyiraho ibimenyetso ku mazu, aho bashengurwa no kuba abana babo basiba ishuri, nta tungo bazirika hanze kuko ryibwa, bagasaba ko bakwimurwa kuko umutekano wabo utizewe.
Uyu yitwa Mukantagara Josephine, yari asanzwe atuye ahimuwe aba baturage nawe ahamya ko bagenzi babo bahangayikishijwe n’umutekano wabo.
Ati:”Twese baratwimuye habaye amanegeka, abandi barabasiga ndetse twese nk’abaturanyi duhangayikishijwe n’umutekano wabo, tukaba dusaba ko nabo batuzwa hamwe ni abandi.”
Ahamya ko iyo abaturage baturanye nta mujura wapfa kubameneramo, ariko ku baba batuye bonyine umutekano wabo uba ugeraniwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saiba mu kiganiro na BWIZA yahamije ko iki kibazo cy’aba baturage yari atarakigezwaho ariko agiye ku gikurikirana.
Ati :”Ikibazo cy’iyo miryango ibiri ntabwo twari tukizi, ariko tugiye kugikurikirana.”
Yakomeje avuga ko ubwo yimurirwaga muri uyu murenge wa Bwishyura yasanze imiryango irenga 40 yarimuwe aha hitwa mu Gisuma hibasiriwe n’ibiza ariko atazi impamvu iriya miryango yasizweyo.
Mu biza byibasiriye akarere ka Karongi, muri Gicurasi 2023 byabashije kwica abaturage 16, bikomeretsa abandi 12.
Raporo ya Minema ivuga ko muri aka karere ka Karongi amazu 133 yasenyutse ku buryo yagombaga kubakwa bundi bushya, amazu 346 yangiritse bidakabije mu gihe amazu 238 yahise ashyirwa muyagombaga gusanwa mu bibazo bibangamiye abaturage.





