Imiryango 100 itishoboye yo mu mirenge ya Mutuntu na Twumba mu karere ka Karongi yagejejweho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ku bufatanye bw’aka karere,Tubura na Banki y’uRwanda itsura amajyambere( BRD) mu rwego rwa gahunda ya Leta y’uko kugera muri 2024 buri munyarwanda azaba acana amashanyarazi, bamwe mu bayahawe basaba Akarere kubagezaho ibikorwa remezo bihagije n’ibindi bakeneye bibasha kubakura mu bwigunge, binatuma umubare munini ugaragara mu cyiciro cy’abatishoboye kandi bafite imbaraga zo gukora, ahubwo babiterwa no kubura icyo bakora.
Iyi mirenge ya Mutuntu na Twumba bigaragara ko ifite ikibazo gikomeye cy’amashanyarazi kuko abafite asanzwe ari mbarwa, iki kibazo kikagaragara mu tugari twinshi tw’iyi mirenge ari naho abaturage bahera bavuga ko badashobora gutera imbere bakiri muri ubu bwigunge, busanga ibindi bibazo nk’imihanda ikiri mibi cyane, kuba bacyivuriza kure ndetse bamwe bakagana amavuriro yo mu murenge wa Nkomane muri Nyamagabe, hakaniyongeraho bamwe bavuga ko gahunda ya girinka itarabageraho,aba batishoboye bayituye bakavuga ko ubwo bagejejweho amashanyarazi n’ibi bindi bakeneye bikwiye kuza biyakurikiye ngo babashe kuva koko mu bwigunge.
Bagambiki Evariste ushinzwe itumanaho n’ubuvugizi muri Tubura, avuga ko nyuma yo kugaragarizwa ko iyi mirenge ikiri mu bwigunge, cyane cyane ubuterwa no kuba ibice byayo byinshi bitaragezwamo amashayarazi, yaba atangwa na REG cyangwa aya y’imirasire y’izuba, bahisemo gufasha abatishoboye bayo babaha aya y’imirasire y’izuba,kugira ngo abana babo bajye babasha gusubiramo amasomo nimugoroba batashye, ibyo gucana udutadowa, buji cyangwa kumurika ibishirira bisezererwe, kuko byari bikihagaragara,cyane cyane kuri aba badafite ubushobozi bwo kugira ubundi buryo bwo gucana.
Ati: “Ni gahunda igomba kugera ku baturage 300 muri iyi mirenge yombi, bitarenze impera za Werurwe. Ku ikubitiro twayagejeje ku bagera ku 100, bikaba biri muri gahunda ya Leta ko bizagera muri 2024 buri munyarwanda wese acana amashanyarazi, aba batishoboye twanabashyiriyeho batiri ifite radiyo sharijeri ya telefoni na radiyo basharijaho, ku buryo uyahawe atangira no kumva radiyo kuko abenshi batari bazifite, kuzigira na byo bikabakura bigaragara mu bwigunge kuko na bo bamenya aho abandi bageze mu iterambere, ntibasigare inyuma.”
Avuga ko gutera imbere ukiba mu kizima cyangwa ukigenda umurika ibishirira mu nzu bidashoboka, abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bikabagora kubona aya mashanyarazi mu gihe n’atangwa na REG ataragera muri ibi bice,ari yo mpamvu bayabaha, akabasaba kuyabyaza umusaruro ukenewe, kuyafata neza ngo bazayamaze igihe,bizanafashe Leta kugera kuri uwo muhigo, cyane cyane ko uwo agize ikibazo kitamuturutseho abakozi ba Tubura bari hafi aho bagikemura, uyahawe akaba nta bindi bisohora amafaranga asabwa,bitanabujije ko n’igihe atangwa na EG azahagerera uwaba amaze kwishobora na yo yayafata akayatunga yombi.
Bamwe mu bayahawe ariko bavuga ko bagikeneye byinshi ngo babashe kwiteza imbere, cyane cyane ko hari n’abavuga ko barambiwe gukomeza kwitwa abo mu cyiciro cy’abatishoboye kandi bakiri bato, banafite imbaraga zo gukora, bagasaba guhabwa n’ibindi bibazamura.
Mporanzi Vénant utuye mu mudugudu wa Gatiti,akagari ka Rwufi mu murenge wa Mutuntu, ati: “Mfite imyaka 32 gusa, nkagira umugore n’abana 2. Mfite imbaraga zo gukora ariko uretse guhingira abaturage nta cyanzamura mfite kandi uwampa inka ya gira inka nayishobora rwose, nkabona ifumbire uturima natisha tukera neza, ngaha abana amata nabona n’ayo ngurisha nkiteza imbere, kuko nanjye sinishimiye guhora nitwa utishoboye kandi nta mbaraga mbuze. Kuba mu kizima byari mu byambabazaga cyane ariko ubwo gikemutse, nibampe inka nanjye norore.
Mfite n’amahirwe yo kuba umugore wanjye yarize ubudozi ariko yabuze imashini idoda,ayibonye n’iyo nka ikaboneka, nubwo iyo mashini yakora ayishyura mu myaka mike naba mbaye umukire kuko mfite ibitekerezo bizima, mfite n’imbaraga, ikibura ni ubwo bwunganizi ngo ibisigaye mbyishakire birimo n’inzu kuko mba mu ko mama yangondagodeye katanyuze.’’
Bantegeye Budesiyana w’imyaka 60 ati: ’’Kuva navuka ni ubwa mbere ndaye mu nzu y’amashanyarazi. Ndabashimira cyane mwe muyaduhaye. Ariko ubukene bwo kutagira icyo nkuraho ifaranga ni bwo bumpeza muri ubu buzima ntifuza. Ndashaka nanjye inka nk’uko n’abandi bazibona kandi kuyahirira ntibyanaira. Ubwo Kagame ansusurukije ngataha ahabona, mbonye n’iyo nka, nasaza neza pe!’’
Aba baturage banavuga ko ikibaheza mu buzima batishimiye ari uko nta mihanda bagirakuko kujya ku isoko ni ukwiriza umunsi wose bikoreye umusaruro, nta modoka babona, moto zirahenda cyane mu bihe by’imvura byo bikaba bibi cyane.
Bakanavuga ko postes de santé kubakiwe zidakora, kugera aho bivuriza bikagorana cyane kuko urembye ahekwa mu ngombyi kubera ko nta kundi byagenda, bamwe bakanivuriza mu murenge wa Nkomane muri Nyamagabe, guhabwa n’imihanda myiza bikaba byakongera amahirwe yabo y’iterambere.
Mporanzi ati: “Twahoraga twibaza niba ino natwe tuzwi nk’abaturarwanda ,ariko ubwo batangiye kutugezaho amashanyarazi icyizere cyaje. Nibaduhe n’imihanda mizima iduhuza n’ab’ahandi, postes de santé twubakiwe bazishyiremo abaganga twivuze, batworoze, n’imirimo ya VUP itugereho turi benshi,abayobozi badusuye ntibakagarukire aho imodoka zigera gusa n’aha bajye bahaza twungurane ibitekerezo mu iterambere, maze muzarebe ko Mutuntu na Twumba zitava mu bwigunge.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yemera ko iyi mirenge ikiri hasi mu iterambere, bigaterwa no kuba nta mihanda koko nk’uko abaturage babivuga, abafite amashanyarazi ari umubare muto cyane, binatuma n’urubyiruko rwa hariya rwize imyuga, nko gusudira rujya gushakishiriza ahandi rugata iwabo, ariko ko,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere n’izindi nzego, n’iyi mirenge itekerezwaho.
Ati: “Ni byo koko, turiya duce ntiturageramo amashanyarazi cyane nubwo hari n’ahandi hagaragara ibyo bibazo, n’imihanda iracyari ikibazo koko ntawabihakana, postes de santé na zo kubera ko ari mu cyaro cyane,ba rwiyemezamirimo bazikoreramo baracyarai ikibazo, gahunda ya gira inka na yo hari abo yagezeho,ariko bigaragaye ko hari ukeneye inka, yujuje ibisabwa, ntiyabura kuyihabwa ngo yiteze imbere, cyane cyane ko ari cyo n’iyo gaunda yashyiriweho. Ibyo byose bihabura twakwizeza abaturage ko bizaboneka uko ubushobozi bugenda buboneka,kuko na bo ni abaturage bacu, ntitwabasiga inyuma y’abandi.”
Iyi mirenge nk’uko Meya Mukarutesi akomeza abivuga ngo iri munsi ya 40% by’ikigero cy’amashanyarazi, akizeza ariko abaturage ko umuhigo wo kugera muri 2024 abaturage bose bacana amashanyarazi na bo bazawesa, agasaba abayabonye kujya bayafata neza bakanayabyaza umusaruro ukenewe, abo atarageraho akabasaba kuba bihanganye kuko na bo batazasigara batayabonye.




