Abagana serivisi z’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro bya Kirinda mu karere ka Karongi, bakoresha mituweli, barabisaba ubuvugizi ngo ubwishingizi bwa mituweli bunagere ku ndorerwamo z’amaso kuko hari igihe bazandikirwa ikiguzi cyazo kikabagora bagahitamo kuzihorera, bikaba byabagiraho ingaruka zikomeye zirimo n’ubumuga bwo kutabona, bakibaza impamvu bakorerwa ibindi, byagera ku ndorerwamo z’amaso bagasabwa kuzishyura 100%.
Bagaragarije iki kibazo umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere ubwo yageraga muri ibi bitaro mu gihe byabahaga serivisi yo kubaga uburwayi bw’ishaza mu maso, kubaga amaso ngo bikaba bikorwa ku wa 3 wa buri cyumweru, mu gihe mu yindi minsi, muri iyi serivisi bayapima bakanayavura bisanzwe,kuyapima no kuyavura bisanzwe byo bikanakorerwa ku bigo nderabuzima 6 bikorana na byo.
Mukabagorora Agnès ni umukecuru w’imyaka 68, atuye mu mudugudu wa Rusovu,akagari ka Nzaratsi,mu murenge wa Murundi muri aka karere. Avuga ko mbere yo kubagwa amaso yombi yari amaze igihe nta kintu na kimwe abona, ubwa mbere akaba yarabazwe ijisho rimwe rikabona,n’iryo yabazwe ubwa 2 rikaba ribona neza,ariko yari yarabanje kubura uburyo bwo kwivuza kubera kubura mituweli,aho ayiboneye,anumvise ko azavurirwa hafi agakira atiriwe ajya I Kabgayi akabona kuza kwivuza.
Ati: “Mu myaka ishize wazaga hano bakakohereza I Kabgayi. Kuko nta mafaranga agerayo nabona, ntaranagiraga mituweli nagize ibibazo by’amaso mbura ubushobozi bwo kuyivuza ndayihorera ngira ingorane yombi arahuma ku buryo nta kintu na kimwe nari nkibona. Aho mboneye mituweli, ngeze ku kigo nderabuzima cyacu banyohereza hano, bwa mbere bambaga iry’ibumoso ntangira kubona,none n’iri baribaze,nubwo hakirimo imisonga ariko rirabona.’’
Yarakomeje ati: “Ariko ikibazo benshi mu baturage bafite ibibazo by’amaso bagira, ni uko hari abaza hano bakandikirwa indorerwamo z’amaso, bajya kuzigura bakababwira ko ari ukwishyura 100% kuko mituweli itazishyura kandi rwose bamwe baba ari abakene cyane batashobora kuyabona.
None ko Leta yacu nziza yadukoreye byinshi tuyishima cyane, ikatwegereza ubu buvuzi byarasabaga ko bamwe bajya Kabgayi n’ahandi, ari amatike y’urugendo, kutagira uwo mu muryango ukuba hafi igihe wagiyeyo kubera kuba kure,n’izindi ngorane bahuriragamo na zo,ari yo mpamvu bamwe banabyihoreraga, ugasanga bakoresha imiti y’ibyatsi mu maso, byashoboraga guteza izindi ngorane zirimo ko amaso yanapfa burundu, abandi bagakurizamo ubuhumyi nk’uko nari narabaye,
ntibanadukorera ubuvugizi uwandikiwe indorerwamo z’amaso akazishyurira kuri mituweli ko byatugirira akamaro kurushaho,n’abazandikirwa bayabura bakazihorera ko kuri mituweli baniyambaza inshuti n’abavandimwe bakabafasha zikaboneka?’’
Uretse iki kibazo bagaragaza kitari aha honyine kuko usanga kigaragazwa n’abagana serivisi nk’izi mu bindi bitaro, abagana izi serivisi muri ibi bitaro, banagaragaza izindi mbogamizi zirimo ubuke bw’abaganga ,kuko hari umuganga umwe w’inzobere akaba n’umuyobozi w’ibi bi bitaro n’abamufasha bake ugereranije n’abakenewe.
Banasaba ko ubuvuzi bw’amaso bwakongererwa ingufu mu bigo nderabuzima kuko usanga nta bikoresho bikomeye by’ubu buvuzi bihari, ushaka kuyivuza byisumbuyeho bikamusaba gukubita amaguru aza ku bitaro kandi abenshi baba baturuka kure, bakanavuga ko babona umunsi umwe mu cyumweru wo kubaga amaso udahagije, bakanasaba ko hajya haba ubukangurambaga mu baturage, bukozwe n’inzego z’ibanze mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso no kuyitaho,kuko abenshi ibibazo byayo bagira babiterwa ahanini kudasobanukirwa.
Ndindabahizi Jean Claude umaze imyaka 10 mu buvuzi bw’amaso muri ibi bitaro, avuga ko ibyagaragajwe n’abaturage koko ari imbogamizi, icyakora ko ubuyobozi bw’ibitaro na MINISANTE babizi, cyane cyane ko amahirwe abivuriza kuri ibi bitaro bagira, ari uko umuyobozi wabyo ari na we nzebere muri iyi serivisi bifite, byose akaba abizi neza,n’inzira byakemurirwamo azishakisha.
Ati: “Nubwo n’imbogamizi zigihari ariko hatewe intambwe ikomeye muri iyi serivisi kuko mbere ya 2012 ikibazo cy’uburwayi bw’amaso muri ibi bitaro cyari ingorabahizi kuko abarwayi bayo ntibabonaga serivisi, ntibanitabiraga kuyivuza kuko nta baganga bayo bari bahari.
Uwabashaga kuhagera, yahitaga yoherezwa mu bitaro bya Kabgayi, uwoherejweho yareba ibyo bizamutwara byose agahitamo kubyihorera, ari yo mpamvu bamwe uburwayi bwagiye bubarenga, bagakurizamo n’ubumuga bwo kutabona ,ariko ubu cyarakemutse,kandi rwose nubwo abantu batarabisobanukirwa neza,uburwayi bw’amaso buragaragara cyane mu baturage,cyane cyane nk’ubw’ishaza,ubukenera indorerwamo, abaza amaso abarya,abaza bayakomeretse n’ibindi,kandi ikikiri imbogamizi n’uko abaturage benshi batarasobanukirwa nyabyo n’ibibazo bw’indwara z’amaso n’uko zakwirindwa.’’
Ku byerekeranye n’iki cy’indorerwamo z’amaso bifuza ko mituweli yazishingira, ati: “Icyo kibazo kirahari cyane. Indorerwamo dufite hano ubwishingizi bwa mituweli ntiburatangira gufasha abagenerwabikorwa kuzishyura,kandi mu by’ukuri ukurikije ireme ryazo n’ikibazo ziba zigiye gukemurira uwo muntu,ntibakabaye bazifata mu buryo buhenze,ariko kubera ko mituweli abenshi baba bafite itazikoraho,usanga zibahenda kandi nta bushobozi bafite bwo kuzigondera 100%,.Bahora basaba ubwo buvugizi.”
Yarakomeje ati: “Nk’indorerwamo tugira hano iya make ni amafaranga 5000,iya menshi akaba 45.000. Hari igihe usanga iyo umuturage ahawe yose adashobora kuyigondera kandi ayikeneye cyane ngo abashe kubona bitewe n’uburwayi bw’amaso afite,agahitamo kuyihorera akagumana uburwayi bwe,n’ubukene bumwugariza kuko nta kindi yakwikorera atabona. Leta ibishyize kuri mituweli rero byarengera benshi cyane ,kuko zishyurwa na bake mu bazandikiwe.”
Avuga ko bica intege abaturage mu kwivuza amaso kuko abona n’ubundi kujya kwivuza yazandikirwa ntazibone yakubise n’amaguru ijoro n’amanywa agana ibitaro,kandi abazihorera babamenya kuko uzandikiwe ntagaruke, nta handi aba yaziguze kuko izo ku bitaro ziba zihendutse kuruta hanze. Ntiyazigura ahahenze rero ahahendutse hahari kandimu bo ngo bazandikira abazigura ni bake cyane kubera icyo kibazo kandi 90% by’abo bakira,bose baba bakoresha mituweli.
Kuri iki kibazo ariko Muganga mukuru w’ibi bitaro akaba n’inzobere mu buvuzi bw’amaso, Dr Byamukama Emmanuel, atanga icyizere avuga ko kiri mu nzira zo gukemuka.
Ati: “Ni ikibazo koko,n’abatugana icyo cyifuzo baragitanze, kuko kugeza ubu mituweli ntirazishingira,ariko ntekereza ko hari ibiganiro biri gukorwa ku buryo mu minsi iri imbere bishobora kuzakunda,kuko ubuyobozi muri rusange ikibazo bwarakibonye,burabitekerezaho,kandi nk’uko abaturage babivuga,bikunze byakemura ikibazo kinini cyane gihari ubu.’’
Ku byerekeye ibindi nk’abaganga bake,avuga ko na cyo ari ikibazo kuko afashwa na batatu gusa kandi haba hagomba gukorwa byinshi by’abarenze abo,hakaba hakorwa ubuvugizi ngo bongerwe.
Ibyo kongera ibikoresho by’ubu buvuzi mu bigo nderabuzima akavuga ko abona byo nta kibazo kinini gihari kuko ho hatangirwa ubuvuzi bw’ibanze, ukeneyeubwisumbuyeho akaba ari we ugana ibitaro, kandi byo ngo bifite ibikoresho bikomeye muri uru rwego.
Ibitaro bya Kirinda n’iby’itorero EPR, byashinzwe mu myaka ya za 1960, serivisi zihariye z’ubuvuzi bw’amaso zihagera muri 2012,muri 2017 zihabwa umuganga w’inzobere mu by’amaso ari na we muyobozi w’ibitaro, Dr Byamukama Emmanuel, agatanga inama z’uko abantu badakwiye gutegereza kuremba ngo bivuze amaso, cyane cyane abarengeje imyaka 40 n’abarwara indwara zitandura nka Diyabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi, bakanirinda gukoresha imiti ya Kinyarwanda mu maso, kuko hari ababagana barayikoresheje, yarangije amaso cyane kubigarura bikagorana.





