Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine avuga ko hari ibibazo byugarije Akarere ayobora birimo icy’igwingira n’imirire mibi y’abana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kugarukaho akimwibariza umwe mu gusoza umwiherero w’abajyanama bashya b’uturere baherutse gutorwa,zimwe muri postes de Santé zitarubakwa n’aho ziri zimwe zikaba zidakora, imihanda imwe idatunganye,ubukene bucyugarije bamwe mu baturage n’ibindi, ubwo yitabiraga ibirori byo gufungura ku mugaragaro Conference nshya ya Kibuye mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda no kwerekana umubwiriza wayo mushya Rév.past Dr Mutaganda Marcel, yasabye amadini n’amatorero,by’umwihariko uyu muyobozi mushya ubufasha mu guhangana na byo.
Iyi Conference nshya ya Kibuye muri iri torero nk’uko byagarutsweho n’umwepisikopi waryo Musenyeri Kayinamura Samuel, ngo ifashe Akarere ka Karongi kose ukuyemo umurenge wa Gishyita, aka Rutsiro kose ukuyemo imirenge 2 gusa n’aka Ngororero kose uvanyemo imirenge 3,ikaba ngo yaragabanijwemo kabiri aho yabyaye iya Nyabinaga ifashe igice cya Karongi n’icya Nyamasheke, bikorwa mu rwego rwo kurushaho kwegereza abakirisito ubuyobozi n’ubushobozi mu iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri,kuko ngo hari ibitarihutaga mu iterambere kubera ubunini bwayo bukabije, iki gikorwa akavuga ko kiri mu bigiye kwihutisha ibikorwa by’iterambere byihuse byari bigoye kugerwaho.
Bamwe mu baganiriye na Bwiza.com nyuma y’iki gikorwa,bavuze ko hari byinshi bifuza kuri uyu muyobozi mushya,ariko kuko ari byinshi , bakiri hasi mu iterambere, bagasaba Musenyeri Kayinamura Samuel n’umuyobozi w’aka karere Mukarutesi Vestine kumuba hafi ngo bafatanye kugeza kuri aba baturage kimwe n’abandi batuye aka karere ibyo bakeneye, kuko ngo bacyugarijwe na byinshi birimo ubukene bukabije baterwa no kutagira imishinga igaragara y’iterambere ibaha akazi bigatuma bagwingiza abana, n’ibindi birimo ibikorwa remezo bavuga ko bikiri nkene.
Mukantagozera Elina usanzwe ari n’umuvugabutumwa, ati: “Baduhaye umuyobozi mushya turabyishimiye, tumutezeho byinshi mu iterambere kuko aka karere hari byinshi tubona twasigayemo inyuma cyane dukeneye kuzamukaho , nko muri iyi Conference hari byinshi bitagezweho byari kugerwaho,ariko kubera ubunini yari ifite umuyobozi wari uhari atari kuyigenda yose ngo abikemure byoroshye, ubuyobozi bukuru bukabibona bukabikemura muri ubu buryo, twfuza ko hari byinshi byakemuka ngo iterambere ry’umwuka rijyane koko n’iry’umubiri.’’
Yarakomeje ati: “Icya mbere dusaba ni ukugabanya bifatika ubukene bukabije ugisanga cyane cyane mu bice by’igiturage,aho nta mishinga itanga akazi myinshi ihari, abenshi batunzwe n’ubuhinzi na bwo budafashe kubera ko nta masambu agaragara ahari, ukoreye 1000 ku munsi yahingirirje akayararira n’abana ntabashe kuzigama, abana barangije amashuri ntibabone akazi na byo bikaba ibindi bibazo. Iki habayeho ubufatanye bwa bose bwagikemura na kiriya umukuru w’igihugu yagarutseho cy’igwingira ry’abana cyaba amateka,kuko natwe ntitwishimiye kwitwa Akarere kagwingiye.’’
Avuga ko ikindi uyu muyobozi, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere akwiye kwitaho ku gukemura ni icy’ishuri ry’imyuga kuko ntaryo bafite kandi hari abana benshi barikeneye ngo biyungure ubumenyi bwatuma bihangira imirimo, akanavuga ko n’ikibazo cy’abana barangiza ayisumbuye cyangwa iyo myuga ntibabone akazi cyakwitabwaho kuko na cyo gihari,kibabaje cyane, hakaba n’ikibazo cy’imihanda ihuza abaturage mu mirenge idatunganye na yo ikadindiza iterambere,bifuza ubuvugizi ngo itungane.
Ku kibazo cyagarutsweho na benshi cy’insengero nyinshi n’ubu zigifunze, ati: “Cyo giteye inkeke cyane kuko nko ku nsengero 55 dufite,izafunguwe ni 13 gusa kandi iyo abantu badasenga ni bwo usanga n’amakimbirane mu miryango cyangwa mu baturanyi aba menshi, gahunda za Leta zagombaga gutambukira mu nsengero tukazigezwaho ntituba tukizigejejweho no mu buryo bw’umwuka ugasanga abantu batangiye kwigira ibyigenge kuko baba batakibona gihanura y’ijambo ry’Imana,iki na cyo tukifuza ko cyakemuka rwose n’abatakijya mu nsengero bumva abandi bajyamo bakajyamo bagasenga.’’
Avuga ko iki akenshi giterwa no kuba hari ibice byinshi by’aka karere bitagira amazi meza bigatuma nk’inkarabiro n’ibindi by’isuku Leta isaba ngo abantu babashe gusenga bitagerwaho, agasaba ko n’ikibazo cy’amazi meza cyabaye ingorabahizi hamwe na hamwe cyakemuka, ibibazo by’ibindi bikorwa remezo nk’amavuriro,amashanyarazi, urusengero rwa Conference rujyanye n’igihe,kimwe n’izu mberabyombi yagira icyo ibinjiriza na byo bikitabwaho.
Mugenzi we na we ati: “Mu by’ukuri nkurikije ibyo dukeneye ngo dutere imbere birushijeho, mbona uyu muyobozi ataje kwicara ngo adamarare, ahubwo afite akazi kenshi ko gufasha mu mibereho myiza nk’uko na Meya wacu yabigarutseho, natwe tumwijeje kumwumvira no kumwubaha mu nzira nziza azatuganishamo,tugashimira n’uwamubanjirije ibyo yashoboye gukora, ariko dukomeje kugaragaza ko tunyotewe n’iterambere riruseho.’’
Uyu mubwiriza mushya, Rév.past. Mutaganda Marcel avuga ko yumva ku bufatanye ibyo bagaragaje bizakemuka,na we agaragaza ko hari ibyo yumva bikwiriye kwihuta bikihutisha n’ibindi.
Ati: “Nk’umuhanda bakomeje gusaba wa Bwishyura- Rwankuba urababaje cyane rwose kandi ufatiye runini aka karere natwe ubwacu. Nawuganiriyeho na Meya avuga ko mu bihe bya Vuba uzashyirwamo kaburimbo, kuko uretse kuba unyura ku nganda 3 zose z’icyayi zifatiye runini aka karere , hari byinshi natwe tutageraho neza igihe waba ukomeje kumera uko umeze nubwo hari n’indi ikwiye gutunganywa.’’
Yarakomeje ati: “Wabonye ko hari ishuri Meya ubwe yahembye kuko ari ryo ryabaye indashyikirwa mu karere mu mitsindishirize,ishuri ribanza rya Rushabarara. Ariko nta mazi meza rigira,abana kunywa amazi cyangwa kubona ayo bakoresha ni ikibazo ,biranakoma mu nkokora gahunda yo kurira ku ishuri n’isuku muri rusange. Ntitwakwishimira kubona ishuri nka ririya ritagira amazi meza kimwe n’abarituriye. Na byo biraduhangayikishije cyane.’’
Abajijwe ku cy’insengero nyinshi zidakora,icy’igwingira ry’abana bashobora kuba barimo n’ab’abakirisito aragijwe, urusengero rutajyanye n’igihe nk’ahantu ku cyicaro, n’icy’inzu mberabyombi bifuza ko yuzura vuba igatangira gutanga umusaruro,ati: “Icy’inzu mberabyombi cyo, yari yaradindiye ariko umwaka utaha nk’iki gihe kizaba cyarakemutse, ibindi na byo nk’ibyo by’igwingira ry’abana n’ibindi tugiye gufatanya n’Akarere, abaturage n’izindi nzego, dutange imbaraga zacu uko dushoboye, twizeye ko hari impinduka nyinshi zizagaragara.’’
Umuyobozi w’aka karere Mukarutesi Vestine, yasabye abahagarariye amadini n’amatorero yose ahakorera imbaraga mu guhashya ibibazo bikigaragara, cyane cyane icy’iri gwingira ry’abana. Ati: “Hari n’abagwingiza abana bishingiye ku myumvire atari ubukene nk’uko benshi babitekereza. Dufatanye abo bose tubegere, tubakangurire kwita ku bana, buri wese yite ku mwana wese nk’uwe,abafite intege nke mu iterambere dufatanye tubazamure, rwose turabizeza ko iki kibazo mu minsi ya vuba cyane kizaba ari amateka muri aka karere.’’
Rév.past Mutaganda Marcel wagizwe umubwiriza mushya wa Conference ya Kibuye afite imyaka 50 y’amavuko, impamyabushobozi y’ikirenga mu iyobokamana n’iy’icyiciro cya 3 cya kaminuza mu bijyanye n’uburezi, mu bindi akora akaba anigisha muri kaminuza ya Kibogora polytechnic,afite umugore n’abana 4,yerekanywe ku mugaragaro yari amaze umwaka wose atorewe kuyiyobora, Musenyeri Kayinamura Samuel akaba yamusabye imbaraga mu kwita ku bo yashinzwe kuyobora ngo bagaragaze impinduka koko mu iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri.
.




