Imibiri 186 y'Abatutsi baguye mu Bisesero yashyinguwe mu cyubahiro

Karongi: Minisitiri Ugirashebuja yijeje abo mu Bisesero ko nta wahekuye u Rwanda uzacika ubutabera

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe abanyabisesero barokotse jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko bashimira Leta imbaraga yashyize mu gufatisha bamwe mu babahekuye bari barahungiye mu mahanga,bagacibwa imanza, banavuga ko hari abandi bacyidegembya batarafatwa, barimo uwari Burugumesitiri w’iyari Komini Gisovu Aloys Ndimbati n’uw’iyari Gishyita Sikubwabo Charles, bifuza ko na bo bafatwa bagashyikirizwa ubutabera, Minisitiri w’ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel arabizeza ko na bo umunsi wabo ari umwe kuko nta wahekuye uRwanda uzacika ubutabera.

Yabibasezeranije ubwo mu Bisesero mu karere ka Karongi bibukaga ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa imibiri 186 y’Abatutsi bishwe muri jenoside,irimo iyabonetse batunganya imirima y’ibyayi, indi ikaboneka ku makuru yagiye atangwa n’abaturage,ikuwe mu mashyamba ari hafi aho.

Bikagarukwaho n’abafashe amagambo bose, barimo Dr Rose Mukankomeje watanze ikiganiro ku kwibasirwa kw’abanyabisesero muri jenoside n’ubutwari ntagereranywa bwo kwirwanaho bagaragaje, Eric Nzabihimana watanze ubuhamya bw’ubugome bakorewe n’abo bajenosideri barimo n’abo bacyihishahisha, umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Egide Nkuranga na we wongeye gusaba ifatwa ry’abo bantu,ndetse na Guverineri w’intara y’uburengerazuba Habitegeko François.

Abigarukaho,Minisitiri w’ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel yagize ati: “Ku cyakunze kugarukwaho cy’abahekuye igihugu bacyidegembya hirya no hino mu mahanga, ni byo koko barahari. Icyo twabizeza nka Leta,ni uko aho bazajya hose,haba mu mwobo, haba ari hehe,tuzabahiga uko dushoboye kandi tuzabigeraho. Hari abo tugenda twumva amakuru yabo, amazina amwe yavuzwe cyane hano nka Aloys Ndimbati, turumva amakuru agenda atuganisha ku kumenya aho bari kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo bashyikirizwe ubutabera,haba ari mu Rwanda nk’uko tubyifuza cyangwa mu bihugu barimo.”

Yarakomeje ati: “Ikindi, Leta ifatanije natwe twese,Ibuka n’abandi, ni uko tuzegera ibyo bihugu tukajya tubabwiza ukuri ku byabaye u Rwanda, ndetse twanabonye ko bitanga umusaruro, kuko hari ibihugu bimwe na bimwe bigenda bimenya ukuri,bifite n’abayobozi bamwe na bamwe batijanditse mu mateka yacu,bakiri bato,ugasanga barabyumva, ndetse mu bufatanye tugirana na bo nka Leta bakagenda bashyiraho amategeko amwe n’amwe agenda ahana abagerageza gupfobya jenoside yakorewe abatutsi. Ndumva hari aho byatanze umusaruro kandi tuzabikomeza,nta kabuza kandi tuzabigeraho, ni cyo twabizeza nka Leta.’’

Ikindi yagarutseho cyavuzwe cyane kuri uyu munsi, ni icyo kwiyandikira amateka y’ibyabereye aha mu Bisesero, aho usanga ngo yandikwa n’abandi batanayabayemo, ugasanga babikora mu zindi nyungu ,barimo n’abanyamahanga.

Aha hikomwe cyane abafaransa barimo umwanditsi w’ibitabo akaba n’umushakashatsi, Serge Farnel, wanatinzweho cyane n’umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Egide Nkuranga, ko inyandiko ze kuri jenoside yakorewe abatutsi usanga zuzuyemo ibinyoma gusa gusa, na we ashimangira ko ari ngombwa ko ababaye muri aya mateka ari bo bagomba gufata iya mbere bakagira ubutwari bwo kuyiyandikira,aho bakeneye ubufasha Leta ikaba yabafasha ariko aya mateka ntazibagirane cyangwa ngo agorekwe n’ababifitemo inyungu bwite.

Yahumurije abarokokeye hano mu Bisesero,abasaba guhuza imbaraga, bakibuka biyubaka,bubaka n’igihugu,anabashimira kwihangana bagaragaza mu bibazo byose bahura na byo nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, harimo no kuba hari imibiri y’ababo bishwe n’ubu itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro,bikaba bikomeje gushavuza benshi, yongera gusaba ababa bayfiteho amakuru kuyatanga.

Ku byerekeranye n’aba basize bahekuye igihugu bacyidegembya hirya no hino mu mahanga, umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Egide Nkuranga yishimira ko hari intambwe yatewe mu kugaragaza iki kibazo mu nama ya CHOGM iherutse mu Rwanda,aho ngo bimwe mu bihugu bibacumbikiye byari biyirimo byasobanuriwe neza,bikumva ukuri,na we akizera ko babyitezemo umusaruro ushimishije.

Ati: “Twagize Imana muri iyi minsi twakira CHOGM. Nshima rwose Nyakubahwa perezida wa Repubulika wakoze uko ashoboye ngo ibere ino mu Rwanda. Twaboneyeho rero uwanya wo kubona abayobozi batandukanye mu bihugu biri muri CHOGM, abenshi baje basura inzibutso,zirimo urwa Gisozi n’izindi. Ubutumwa twaboneyeho gutanga, bimwe mu bihugu byaje mu Rwanda bivuga icyongereza,byaje muri CHOGM, birimo abasize bahekuye u Rwanda, abasize batwiciye abantu, batwiciye ababyeyi, bacyidegembya, twazamuye ijwi ryacu nubwo dusanzwe tubivuga, kugira ngo abo bantu bafatwe bashyikirizwe ubutabera cyangwa boherezwe mu Rwanda.’’

Yunzemo ati: “Sinabirengaho, nk’igihugu cy’u Bwongereza, Australia,haracyari benshi bidegembya. Turibaza ko ubwo benshi baje bagasura ziriya nzibutso,bamenye kwa kuri babwirwaga, bakwibonera n’amaso,turibaza ko babyumvise kurushaho. Icyo kintu rero rwose turasaba ko kizitabwaho,ingengabitekerezo ya jenoside na yo ikarwanywa cyane muri ibyo bihugu ndetse na bimwe mu by’Afurika ikigaragaramo.’’

Ubutwari bw’abanyabisesero ngo ni ubwa kera nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Ngarambe Vedaste wanabugaragarije abari baje kwibuka ababo bahatikiriye, kuko ngo no mu myaka ya za 1962 na 1973 bagiye bahangana n’abagome ba Leta mbi yari iriho yabazengerezaga, birakomeza no muri jenoside yakorewe abatutsi ,nubwo barushijwe imbaraga n’ababicaga na Leta mbi yabibafashagamo, akanaboneraho kugaya abasirikare b’abafaransa bahaje ku wa 27 Kamena 1994 mu cyiswe ‘Opération Turquoise’, aho kubarengera bakabatererana,bakigendera, abicanyi bakabicira ku bamara,

n’igihe abo bafaransa bagarukiyenyuma y’iminsi 2,ngerere bari basigaye bakabajyana i Goma aho kubavura, ahubwo bamwe aho igikomere kiri urugingo rw’umubiri kiriho bakaruca rwose, bituma bamwe bakurizamo ubumuga kandi bari kuvurwa bagakira, ibyo bose ariko abanyabisesero bakaba ngo babirengaho bagaharanira kwiyubaka babifashijwemo na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda idahwema kubitaho.

Imibiri 186 y'Abatutsi baguye mu Bisesero yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri 186 y’Abatutsi baguye mu Bisesero yashyinguwe mu cyubahiro

Ngarambe Vedaste umwe mu baburiye ababo aha mu Bisesero avuga ko ubutwari bwaranze abanyabisesero ari ubwa kera, batazahwema kubukomeza
Ngarambe Vedaste umwe mu baburiye ababo aha mu Bisesero avuga ko ubutwari bwaranze abanyabisesero ari ubwa kera, batazahwema kubukomeza

 Abayobozi banyuranye bifatanya n'abanyabisesero mu kwibuka no gushyingura imibiri 186 yabonetse
Abayobozi banyuranye bifatanya n’abanyabisesero mu kwibuka no gushyingura imibiri 186 yabonetse

Minisitiri w'ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, ashyira indabo ku mva zibitse imibiri y'Abatutsi barenga 50.000 bashyinguye mu rwibutso rwa Bisesero
Minisitiri w’ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel, ashyira indabo ku mva zibitse imibiri y’Abatutsi barenga 50.000 bashyinguye mu rwibutso rwa Bisesero

Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw'igihugu, Egide Nkuranga, avuga ko CHOGM yabaye umwanya mwiza wo kwereka abayobozi ba bimwe mu bihugu by'Isi ukuri bajyaga babwirwa
Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, Egide Nkuranga, avuga ko CHOGM yabaye umwanya mwiza wo kwereka abayobozi ba bimwe mu bihugu by’Isi ukuri bajyaga babwirwa

Dr Rose Mukankomeje yasabye abanyabisesero kugira ubutwari bwo kwandika amateka y'ibyababayeho
Dr Rose Mukankomeje yasabye abanyabisesero kugira ubutwari bwo kwandika amateka y’ibyababayeho

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *