Karongi: Ubucuruzi bwambukiranya imipaka buracyarimo imbogamizi ziterwa no kutagira ihuriro

Sangiza iyi nkuru

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu karere ka Karongi mu Rwanda na teritwari ya Kalehe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bavuga ko bagihura n’imbogamizi nyinshi ziterwa ahanini no kuba nta huriro bagira baganiriramo ibibazo bahuriramo na byo bibubuza kugenda uko babyifuza, bagasaba abayobozi ku mpande zombi, n’ab’intara zombi kubahuza bakarishyiraho kugira ngo bungurane ibitekerezo ku kunoza imikorere n’imikoranire bigaragara ko itanoze neza.

Iyi mikorere n’imikoranire nk’uko bamwe mu bacuruzi b’i Karongi ku ruhande rw’uRwanda babitangarije Bwiza.com, ngo nubwo hari byinshi byari bitangiye kugenda neza bigashegeshwa cyane na COVID-19 bigasubira inyuma, ngo n’ubundi na mbere bwari bukonje kuko hatigeze habaho uburyo bwo guhanahana amakuru ku byo buri ruhade rukeneye,hakaniyongeraho ibibazo by’umutekano muke byakunze kuvugwa muri iriya teritwari bitewe n’abasize bahekuye uRwanda bagahungirayo bagakunda gutezayo imidugararo bikabangamira n’urwo rujya n’uruza mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Bavuga kandi ko uretse urwo rwikekwe rwahungabanije cyane iyo mikoranire,hari ukuba nta buryo bwigeze bushyirwaho mbere n’abayobozi ku mpande zombi cyangwa abahagarariye abacuruzi ubwabo bwashoboraga gutuma hari amakuru basangira yabafasha gukorana bizeranye banunguka, n’aho isoko nyambukiranyamipaka ryubakiwe I Ruganda mu murenge wa Bwishyura ku kivu, abanyarwanda bagakomeza gutekereza ko ubucuruzi bwaho ari ubw’amatungo magufi gusa, n’ubu bakaba batararibyaza umusaruro w’ibindi bicuruzwa abanyekongo bakenera,hakaba n’ibyagaturutse aho Kalehe bizanywe mu Rwanda bitaza kubera uburyo bwo guhanahana amakuru bukiri nkene.

Nyirafeza Phoebie ukorera I Rubengera muri Karongi asanga igihe cyose hatariho ihuriro impande zombi zahaniramo amakuru,ryanacunga umutekano w’ibicuruzwa bakoherezayo kuko na wo hari igihe uba imbogamizi, n’ibibazo abo ku rundi ruhande bagaragaza ngo biganirirwemo bikemuke,bazahora mu bitabyara umusaruro ufatika.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane twumva abayobozi ku mpande zombi bakwiye kudufasha gukemura na bo ubwabo babanje kugira uburyo bahura bakabiganiraho bigahabwa umurongo, kuko kuba imikoranire yacu ikiri iy’abacuruzi ku giti cyabo bitewe n’uziranye n’undi gusa, nta huriro riduhuza ngo tuganire ku bibazo byose birimo, duhuze imvugo, tumenye ibikenewe hamwe n’ibiciro byabyo, tuzahora tudindira mu mikorere kandi hari byinshi dukeneranyeho byakaduteje imbere.’’

Avuga ko nk’iryo soko nyambukiranyamipaka ryubatse ku kivu I Ruganda usanga hashyushye cyane ubucuruzi bw’amatungo magufi na kawunga gusa, ariko ibindi abo banyekongo bakenera nk’amabati, amaradiyo ,amateleviziyo,sima n’ibindi bitahagera ku kigero abanyekongo babyifuzaho nyamara baba bazanye amafaranga menshi yo kubigura agasubirayo kubera amakuru make, abanyarwanda bagombye kuvana I Kalehe no ku Idjwi byinshi bikenewe Karongi ntibajyeyo kubera amakuru adahagije ku mutekano n’ibyo bikenewe,akavuga ko hakwiye gukorwa byinshi ngo ibitaranoga binozwe neza,imikorere n’imikoranire igire ingufu.

Mu biganiro byahuje bamwe mu bacuruzi ku mpande zombi hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga byateguwe n’umuryango LABENEVOLENCIJA uharanira amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, ibibazo hafi ya byose bibangamiye ubu bucuruzi byagarutsweho, umwe mu bacuruzi bo muri teritwari ya Kalehe na we avuga ko hari byinshi bibabangamiye bifuza ko byakemuka ku ruhande rw’uRwanda.

Ati: “Nk’ubwikorezi bwo mu mazi aho iwanyu buri inyuma cyane rwose ku buryo amato yose adufasha ari ayo twizanira na yo make, aho turinda kugaruka mu mizigo cyangwa tukajya guca I Goma ngo tuzahure n’iyo mizigo kandi mufite amato cyakemuka namwe ayo mafaranga mukayabona.

Hari kandi nk’ibicuruzwa byacu mutemera ko biza iwanyu ngo ntibyujuje ubuziranenge, hakaba n’ibyo tuba tutazi ko mukeneye kubera amakuru make, tukifuza ko habaho uburyo buduhuza,hagakorwa n’urutonde rw’ibikenewe ku mpande zombi n’ibiciro byabyo, tukabizeza umutekano mu bucuruzi wagirwamo uruhare n’iryo huriro twakora, guhuzwa tukaganira imbonankubone bikaba byafasha cyane kuko uburyo dukoramo ubu ntibunoze rwose.’’

Ibi bibazo kimwe n’ibindi byaganiriweho bikibangamye,ushinzwe ibikorwa bya LABONEVOLENCIJA ku rwego rw’ibanze mu karere k’ibiyaga bigari,Past Ngoma King, avuga ko byari ngombwa kubahuza bakabiganiraho kuko hakenewe imikorere n’imikoranire iteye imbere ku mpande zombi, nubwo na COVID hari byinshi igenda ibangamiramo ariko imyanzuro yafashwe igiye kugira ibyo izahura.

Ati: “Twabahuje barinigura kandi ni cyo twashakaga. Nyuma yo gusasainzobe bakavuga ibibabangamiye ku mpande zombi, hafashwe imwe mu myanzuro izabafasha bose kwisanzura mu mikorere, irimo gushyiraho ihuriro babasha kuganiriramo ibyo bibazo byose, igihe ritarajyaho, hashyizweho komite igizwe n’abantu 4 kuri buri ruhande bajya baganira hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telefoni zigendanwa, bakanoza ibikenewe ngo bazamure imikorere.

Hanifujwe guhura kw’abayobozi ku rwego rw’uturere cyangwa rw’intara kuko hari igihe bivugwa gutya uruhande rumwe rukabishyira mu bikorwa urundi ntirubikore bikaba imfabusa,ariko bahuye bakabinoza byagenda neza,kimwe n’uburyo bwo koroshya imigenderanire hakoreshejwe Jeto, ubwo n’ubuyobozi bwa Karongi bwari buhagarariwe turizera ko ibi byifuzo, kimwe n’ibindi byatanzwe bigera ku bo bigenewe bose.

Akarere ka Karongi nubwo na ko umujyi wako washyizwe mu mijyi yunganira Kigali, karacyagaragara nk’ak’ubushobozi buke mu bukungu, bamwe mu bacuruzi bakavuga ko n’uku kudakanguka ngo bashake ifaranga aho riri hose harimo n’aho mu baturanyi nubwo inzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu ayo mahirwe ziba zayabahaye kubifitemo uruhare rutari ruto, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza muri aka karere Ndamyeyezu Fidèle avuga ko nyuma y’ibi biganiro, binanjyanye n’ubushake bwa politiki bugaragara ku bayobozi b’ibihugu byombi, abacuruzi b’impande zombi n’abaturage muri rusange hari impinduka zikomeye bakwitega vuba cyane muri uru rwego.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *