Kenya: Abasirikare bitwaye neza muri Olempike bazamuwe mu ntera

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare babiri mu ngabo za Kenya; S/Sgt Hellen Obiri na Sgt Benjamin Kigen bitwaye neza mu mikino ya Olempike yaberaga mu Buyapani mu minsi ishize, kuri uyu wa 17 Kanama 2021 bazamuwe mu ntera.

Umuhango wo kuzamura aba basirikare mu ntera wayobowe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Kenya, Gen. Robert Kibochi wabashimiye by’umwihariko.

Gen. Kibochi yagize ati: “Ndashimira abakinnyi b’ingabo za Kenya bahagarariye igihugu mu mikino ya Olempike 2020 ya Tokyo.”

S/Sgt Obiri yabaye uwa kabiri mu cyiciro cy’abagore, ubwo birukaga ku ntera ya metero 5000. Yakoresheje iminota 14, amasegonda 36 n’ibice 36, ahabwa umudali wa ‘silver’.

Naho Sgt Kigen we mu cyiciro cy’abagabo yabaye uwa gatatu, mu kwiruka ku ntera ya metero 3000, akoresha iminota 8, amasegonda 11 n’ibice 45, yambikwa umudali wa bronze.

Gen. Kibochi avuga ko aba basirikare bitwaye neza babikesha gukora cyane, kwihangana n’imyitwarire myiza. Ati: “Ndabizi ko babigezeho kubera gukora cyane, kwihangana n’imyitwarire myiza byabaranze ubwo bitozaga, bakaba banagambiriye kuba icyitegererezo ku bakinnyi bakiri bato.”

Gen. Kibochi yasabye aba basirikare gukomeza gukora cyane, bakarangwa n’imyitwarire myiza muri uyu mukino, anasaba bagenzi babo kubyaza umusaruro inyubako y’igisirikare ikorerwamo siporo, mu rwego rwo kwitoza.


Amafoto: KDF

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *