Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kenya rwahesheje komisiyo ishinzwe uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina, NGLHRC (National Gay and Lesbian Human Rights Commission) uburenganzira bwo kwandikwa mu gitabo cy’imiryango yemewe y’amategeko.
Nk’uko ikinyamakuru Nation kibivuga, ikigo cya Kenya gishinzwe imiryango itari iya Leta cyari kimaze imyaka 10 cyaranzwe kwandika uyu muryango washinzwe n’impirimbanyi Erick Gitari kubera ko ngo “cyamamaza igikorwa cyo kuryamana kw’abahuje ibitsina.”
Uyu muryango wareze uru rwego mu rukiko rwa mbere, aho wasobanuraga ko wavanguwe, uvutswa uburenganzira uhabwa n’Itegekonshinga. Waratsinzwe, ujya mu rw’ubujurire, uratsinda ariko uru rwego na rwo rujuririra mu rw’ikirenga muri Gashyantare 2023.
Icyemezo cy’urukiko cyafashwe kuri uyu wa 12 Nzeri 2023 kivuga ko Leta idakwiye kuvangura abantu. Kigira kiti: “Leta ntabwo ikwiye kuvangura abantu mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ku mpamvu iyo ari yo yose, yaba ubwoko, igitsina, gutwita, gushaka cyangwa kudashaka, ubuzima, idini, uruhu, imyaka, ubumuga, imyumvire, imyizerere, umuco, imyambarire n’ururimi.”
Hashingiwe kuri iyi ngingo, urukiko rwavuze ko urwego rwa Kenya rushinzwe imiryango itari iya Leta rwanze kubahiriza uburenganzira bwa Gitari, ruti: “Turemeza ko uregwa atubahirije uburenganzira bwa Bwana Gitari bwo kwisanzura, yemererwa n’ingingo ya 36 y’Itegekonshinga.”
Gutsinda k’umuryango wa Gitari kuvuze ko urwego rushinzwe imiryango itari ya Leta rugomba guhita ruwandika, ugakorera muri Kenya inshingano yawo yo kurwanirira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina.


