Mu myaka irenga icumi, abaturage bo mu gihugu cya Kenya mu bihe bitandukanye bashinje abasirikare b’Abongereza bitoreza mu mijyi yo muri Kenya rwagati, imyitwarire idahwitse irimo, kwangiza ibidukikije, ubwicanyi ,ibisasu biturika basize aho bakorera imyitozo,imiti yica udukoko ya fosifore ikoreshwa mu myitozo ,n’ibindi byaha bikomeye byinshi.
Muri iki cyumweru, Kenya yatangiye ibiganiro mbwirwaruhame ku birego byinshi bivuga ko abasirikare b’Abongereza bari muri Kenya bakoze ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu.
Abenegihugu bavuze ko umwotsi wabacumbiye iminsi myinshi, bikabatera ibibazo by’amaso no guhumeka imyotsi y’ibyo bisasu kandi ikaba yarateye inyamaswa kuva mu mashyamba zigakwira imishwaro mu mirima y’abaturage.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Aljazeera avugako izi ngabo z’Abongereza zakoreye abagore Ihohoterwa rishingiye ku gitsina , zibakubita, biri mu birego byatanzwe ku bwinshi,aha twatanga urugero rw’ umusirikare umwe mu 2021 wirukanwe kandi acibwa amande kubera kuzamura amajipo y’umugore waho mu ruhame.
Mu rubanza rukomeye kugeza ubu, abasirikare b’Abongereza barashinjwa ubwicanyi bwo muri Werurwe 2012 bwishe Agnes Wanjiru w’imyaka 21 muri hoteri i Nanyuki. Umurambo w’uwo mugore wabonetse mu cyobo cy’amazi arimo imyanda ( fosse septique )nyuma y’amezi abiri hafi y’icyumba abasirikare bakoreshaga.
Ibi birego byagaragaye nyuma y’iperereza ryakozwe ku cyumweru n’ikinyamakuru Times ryerekanye ko umusirikare wiswe “X” ,Agnes Wanjiru aheruka kubonana na we, bivugwa ko ari we wamuteye icyuma mu gatuza no mu nda.
John Macharia, ukuriye ikigo cy’Afurika gishinzwe gukosora no gukumira ibyaha (ACCPA) avuga ko“ mu iburanisha byabaye intambara nabo, kuko uburyo bafata abaturage baba nyakenya byabababaje cyane. ” Itsinda ry’ubuvugizi ryaho ryasabye ko hakorwa iperereza ku rubanza rwa Agnes Wanjiru. John Macharia akomeza avuga ko ibihugu byombi bigomba kubiryozwa kuko habaye ubwumvikane mu iperereza n’itsinda ry’ubushinjacyaha rya Kenya,bamwe bakaba barasubijwe mu Bwongereza.
Akomeza avuga ko bakomeje kubaza aho iperereza k’urupfu rwa Agnes Wanjiru rigeze ariko ntibasubizwe ,ubu bikaba bibahangayikishije,mu magambo ya John Macharia agira ati “kutabahana byateje ingaruka kubaturage bacu ndetse no ku bidukikije.”
Bwiza.com


