Muri Kenya, Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi kirimo gutegura porogaramu igendanwa ikoresha ubwenge bw’ubukorano (AI) mu gusuzuma igituntu n’izindi ndwara z’ubuhumekero.
Intego y’abashakashatsi ni ugukora porogaramu igendanwa ishobora kumenya neza inkorora ijyanye n’igituntu n’izindi ndwara zikomeye.
Nduba, umushakashatsi mukuru, asobanura ko “ubu bwoko bwa Progaramu (software) bukoresha ubwenge bw’ubukorano kandi bugerageza gusesengura inkorora, ibyo twita garama zidasanzwe z’inkorora, hanyuma tukayisubiza inyuma. Ni uburyo rero bw’imibare bwo kwerekana ishusho yo gukorora kugira ngo umenye niba hari itandukaniro riri hagati y’umuntu urwaye igituntu n’umuntu utakirwaye mu gihe akorora”.
Porogaramu yikigo ikusanya inkorora ikoresheje mikoro eshatu, ibisubizo noneho byoherezwa muri kaminuza ya Washington, ikabishyikiriza software isanzwe yitwa ResNet 18.
Bwana Nduba yizera ko niba iyi porogaramu ishobora kugeragezwa neza, ishobora kugabanya igihe gikenewe cyo kwisuzumisha no kuvurwa, bizafasha gukumira ikwirakwizwa ry’igituntu.
Ati, “hagati y’igihe umuntu afite ibimenyetso by’igituntu n’igihe umuganga yemereza ko arwaye kandi ko akeneye kuvurwa, hari impuzandengo y’amezi 3 kugeza kuri 2 cyangwa se umwaka urangiye.” Iyi porogaramu igaragaza igituntu ifasha “kugabanya kwandura mu baturage bagihererekanya, kubera ko igituntu kinini giterwa no kwandura”.
Igerageza ry’iyi porogaramu ryatewe inkunga na National Institutes of Health, ariko ntiriremerwa n’amategeko.
Bwiza.com


