Umuvugabutumwa ukomoka muri Leta ya Pennsylvannia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sandra Joyce Lichtfuss, afungiwe mu bitaro byo muri Kenya kuva muri Nyakanga, azira kubura amafaranga yo kwishyura ubwo yari amaze kwivuza.
Uyu muvugabutumwa w’imyaka 68 y’amavuko yabwiye Nation ko tariki ya 29 Nyakanga 2021 yavunitse ukuguru ubwo yakiniraga n’imbwa ze ebyiri mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Gatua.
Yagize ati: “Nanyereye ku ntebe, nkubita ababombabari ku meza mbere y’uko ngwa. Numvise uburibwe bukomeye cyane mbere y’uko ngwa hasi.”
Yahise ajya kwivuriza ku bitaro byigenga bya Goodwill Cottage, muganga amukorera operasiyo, ubwo yari ageze cyo gutaha amaze koroherwa, yasabwe kwishyura amafaranga mbere y’uko asohoka.
Yasobanuye ko atari azi ko ari ihame ko umurwayi agomba gusohoka mu bitaro yavurirwagamo abanje kwishyura. Ati: “Nta muntu wari wambwiye ko hari gahunda yo kwishyura serivisi z’ubuvuzi mbere yo gusohoka mu bitaro.”
Byatumye ibitaro bifata icyemezo cyo gufunga uyu muvugabutumwa kugeza igihe yishyuriye amashilingi ya Kenya (KShs) 259,465 yasabwaga.
We byarambubabaje, avuga ko ibitaro byagombaga kumworohera nk’uko na we yagigenje, bikamufata neza nk’umunyamahanga usanzwe akora ivugabutumwa. Ati: “Ntimufata umuntu nk’uko abafata, cyane cyane umunyamabanga usakaza ijambo ry’Imana.”
Sandra yavuze ko ikibazo cye yakimenyesheje inshuti ze, zirema itsinda rya WhatsApp, rikusanya amafaranga yo kumwishyurira ibitaro. Arabinenga kuko ngo byamwimye uburenganzira bwo kujya ku kazi, gushaka amafaranga byamusabaga.
Uyu muvugabutumwa amaze imyaka itanu muri Kenya.



