Visi Perezida wa Kenya, William Ruto kuri uyu wa 2 Kanama 2021 yangiwe kujya kugirira uruzinduko muri Uganda, aho byari byitezwe ko ahura na Perezida Yoweri Museveni.
Igitangazamakuru The Standard kivuga ko mu masaha y’umugoroba ari bwo indege ya Ruto yari igiye guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Wilson.
Ubwo yari kumwe n’itsinda ry’abamuherekeje barindwi, barimo: Depite Oscar Sudi, Ndindi Nyoro na Benjamin Tayari, hamwe n’abandi barimo: Harun Aydin, Dr David Langat Bett, Dr Eric Ruto na Elijah Rono.
Umuvugizi w’ibiro bye, David Mugonyi yasobanuye ko ubwo Ruto n’itsinda ryamuherekeje babuzwaga kujya muri Uganda, basabwe kujya gushaka uruhushya ku biro bikuru by’ushinzwe abakozi n’umurimo, Joseph Kinyua.
Yagize ati: “Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege, yasabwe kujya gusaba kwaka Kinyua uruhushya. Twatunguwe. Ibi ntibyigeze bibaho mu myaka 9 ishize.”
Bivugwa ko uru ruzinduko rwa Ruto rwari bwite, bikanavugwa ko Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, batajya bacana uwaka, yaba yarubereye intambamyi.
William Ruto yaherukaga muri Uganda mu ntangiriro za Nyakanga 2021 aho yahuye na Perezida Museveni bagashyira ibuye fatizo ahazubakwa uruganda rukora imiti n’inkingo, mu Karere ka Wakiso.
Amakuru akomeje gucaracara kuva icyo gihe, avuga ko ateganya kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora azaba mu 2022, bityo akaba yisunga Perezida Museveni nk’umujyanama uzamufasha kugera ku ntsinzi.


