Kera kabaye, Perezida Tshisekedi yasuye abaturage ba Beni

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe kirekire abisabwa, Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yasuye abatuye mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa 15 Kamena 2021.

Ibitangazamakuru byo muri RDC bivuga ko gahunda y’uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi muri Beni, ari ukugenzura uko ingabo z’igihugu ziri kugarura amahoro n’umutekano kuva yashyira iyi ntara mu bihe bidasanzwe guhera tariki ya 6 Gicurasi 2021.

Beni imaze igihe kirekire yibasirwa n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba, cyane cyane ADF yegamiye kuri Isilamu ikomoka muri Uganda, aho yagiye yica abaturage benshi mu buryo buteye ubwoba.

Uko ubu bwicanyi bwagendaga bukaza umurego, abaturage na sosiyete sivili zihakorera basabye uyu Mukuru w’Igihugu ko yabasura, akamenya neza imiterere y’ikibazo bafite, ahageraho afata ingamba zikomeye zo kugishakira igisubizo.

Mu basabye Perezida Tshisekedi gusura Beni harimo abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bamaze icyumweru barara hanze muri Mata 2021, bari bariyemeje gusubira mu ngo iwabo ari uko abagezeho.

Ijwi ry’aba banyeshuri ryamugezeho, tariki ya 29 Mata ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, abasaba gusubira iwabo, anabasezeranya kubasura bidatinze. Yagize ati: “Ndasaba aba bana kureka kwishyira mu byago. Ndabasezeranya ko nzaba ndi kumwe nabo bidatinze. Icyo navuze nzagikora. Ndi gutegura uburyo ibibazo [by’umutekano] biri mu burasirazuba bizakemuka burundu.”

Perezida Tshisekedi yageze mu mujyi wa Beni avuye i Goma, aho yari yasuye abagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Uyu munsi ategerejwe ku mupaka wa Kasindi uhuza RDC na Uganda, akaba ahahurira na mugenzi we Yoweri Museveni.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *