Abatwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo bavuga ko bakomeje kubangamirwa n’ ikibazo cyo kunywesha lisansi na mazutu bagasanga bivanze n’ amazi cyangwa se indi myanda.
Kuri iki kibazo cy’ ingorabahizi, bavuga ko ibinyabiziga byabo byanga kugenda kandi babona lisansi cyangwa mazutu irimo, babijyana mu igaraji bagasanga byaterwaga n’amazi yivanzemo, abacuruza kuri za sitasiyo ntibabihakana, bavuga ko ibi bibazo bijya bibaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Baganira na Bwiza.com, umwe mu babangamiwe n’iki kibazo utuye mu Karere ka Gasabo utashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’ impamvu ze bwite, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017, avuga ko yagiye kuri Sitasiyo iherereye ku Muhima, agura lisansi yuzuye imodoka ye y’ ivatire ariko ageze imbere imodoka itangira kwizimya.
Agira ati ”Ngeze kuri sitasiyo nasabye umukozi ko anyuzuriza reservoir y’ imodoka yanjye isanzwe ijyamo amalitiro 70, gusa icyaje kunyobera ni uko nkimara kugenda nk’ ikilometero kimwe gusa imidoka yatangiye kugenda yizimya bituma njya gushaka umukanishi”.
Arakomeza: ” Umukanishi niwe waje kuvumbura ko ikibazo kiri muri reservoir ahitamo gukoresha ubwenge bwe akuramo iyo lisansi yose maze asanga harimo amazi, iyo nemeye kuyihomba kugirango imodoka yanjye ikomeze imere neza”.
Avuga ko atari bwo bwa mbere ahura n’iki kibazo ngo kuko no mu mwaka ushize agiye mu Majyaruguru i Gatuna nabwo yigeze kugura lisansi hafi ya Nyacyonga nabwo imwangiriza imodoka kuko yari ivanzemo n’ amazi.
Uzabakiriho Vincent wari uparitse moto ku cyapa kiri ku Nkuru Nziza mu mujyi wa Kigali ategereje abagenzi, yatanarije Bwiza.com, ko yagiye kunywesha lisansi kuri sitasiyo iri mu mujyi rwagati [izina rigizwe ibanga] hashize amasaha make moto itangira kwizimya, ayigejeje ku bakanishi barayisuzuma basanga lisansi yaguze irimo ibindi byivanze nayo.
Ati” Nta kindi nari gukora nahise mena ayo mavuta mpitamo kugura ayandi meza, bitubaho cyane iyo udasanze ari lisansi ivanze na mazutu, hari igihe usanga irimo amazi cyangwa ibindi tutazi, umumotari wabaza wese yaguha ubuhamya”.
Abayobozi b’amasitasiyo babivugaho iki?
Munyengabe Pacifique, umwe mu bashinzwe ibikoresho (Logistic) muri Sitasiyo Merez, ntahakana ko iki kibazo kitabaho, ariko akavuga ko muri sitasiyo yabo atarabona umukiriya ugaruka kubateza ingaru ko bamuhaye amavuta avangiye.
Agira ati ”Nta na rimwe twari twumva hari umuntu utumenyasha ko twamuhaye produits mbi cyangwa zivangiye”.
Aha Munyengabe yemeye ko hajya habaho ibibazo by’ imyuzure cyane cyane ku masitasiyo yubatse mu bishanga bigatuma amazi ashobora kuba yakwinjira mu bigega bitabye.
Ati” Iki ni ikibazo rusange kuko n’ amazu abantu batuyemo cyangwa bakoreramo ashobora kurengerwa ariko bikaza gushakirwa umuti”.
Yakomeje ashimangira ko habaye hari umukiriya ufite ibimenyetso ko yapfunyikiwe amavuta atari meza, yatera intambwe akabagana bakareba uburyo ikibazo cyakemurwa mu magurushya.
Mu gihe avuga ko hari igihe amazi ashobora kwinjira mu bigega byashaje bitabye mu kuzimu, bitewe n’aho biri, cyane cyane mu bishanga. Sitasiyo zigaragara ko zaba ziri mu bishanga, mu mujyi wa Kigali ziboneka cyane mu gace ka Nyabugogo ndetse no ku nkengero zayo.
Ese ubuziranenge bw’ amavuta burizewe ?
Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) kivuga ko gifite ubushibozi bwose bukenewe mu gupima niba amavuta ashyirwa mu modoka yinjira mu Rwanda aba yujuje ubuziranenge.
Mu kiganiro kirekire Bwiza.com yagiranye n’ Umuyobozi wa Laboratwari ipima ubuziranenge muri RSB, Mukunzi Antoine yavuze ko icyo kibazo cyo kwivanga kw’amavuta atwara ibinyabiziga cyigeze kubaho muri 2010.
Ati ”Hari amakamyo 100 twigeze gufatana amavuta avangavanze (lisanse, mazutu, peterori n’ amazi) yavaga ku bigega bikuru ku byambu bya Dar Es-Salaan na Mombasa ariko kugeza ubu twafashe ingamba zo gusuzuma amavuta yose yinjira mu Rwanda”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri iyi ngingo, Mukunzi yashimangiye ko RSB yohereza abatekenisiye kuzana litiro nke z’ amavuta bityo bakayapima muri laboratwari.
Ati” Ubu ntibishoboka ko amavuta yapfa kwinjira kugeza aho acururizwa (stations) atujuje ubuziranenge kuko n’ abantu bashinzwe ibigega bikuru ni imbarwa, ibyo bidufasha ahanini gukora ubugenzuzi”.
Birashoboka ko ibigega bitabye mu kuzimu bishobora kwangirika bikaba byakwinjiramo amazi n’indi myanda, Mukunzi avuga ko ari nayo mpamvu bahora basaba ba nyiri sitasiyo gukora isuzuma.
Ati “ubundi buri mwaka baba bagomba koza ibyo bigega, bakanabikorera isuzuma, hari abagenzuzi twoherezayo bakajya gusuzuma, ariko na ba nyiri sitasiyo tubakangurira guhora basuzuma ngo batagwa mu bihombo”.
Amavuta, kuva ku atwara indege kugeza ku acana amatara gakondo (ututadowa) ntanganya uburemere, urugero ni lisansi iba ifite uburemere buto bungana na 0,700-0,750 mu gihe amazi aremera cyane kugeza kuri 1, niyo mpamvu iyo amazi avanze na lisansi ajya hasi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


