Kigali:Abazunguzayi baribaza impamvu abamasayi bacururiza ku mihanda bo badakumirwa

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe mu Rwanda abacuruzi bo mu kajagali bazwi ku izina ry’abazunguzayi batemewe , bakomeje kwibaza impamvu abazunguzayi b’abanyamahanga badakumirwa ariko bakavukire bo bagatabwa muri yombi ndetse rimwe na rimwe bakamburwa ibyo bacuruza.
abamasayi_1
Aba bacuruzi usanga batunga agatoki abanyamahanga bazwi ku izina ry’Abamasayi baturuka mu bihugu by’abaturanyi bacuruza inkweto ndetse n’ibindi, aho usanga bo baba bacuruza ntacyo bishisha, nyamara umunyarwanda agacuruza yikandagira.
Aba bazunguzayi bibaza uburyo Umunyarwanda yakwirukanwa akanakubitwa ndetse akitwa umwanda mu gihugu cye ari gukora ubucuruzi agira ngo atunge umuryango we atagiye kwiba cyangwa ngo yishore mu zindi ngeso mbi, nyamara umunyamahanga we ntibagire icyo bamutwara.
Ikinyamakuru Ubukungu dukesha iyi nkuru gitangaza ko aba bibaza niba Abanyamahanga ari bo bemerewe gukora ubucuruzi nk’aho Abanyarwanda bo badakeneye kubaho neza.
Nsabimana Vedaste umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu, yabwiye itangazamakuru ko nta muntu n’umwe wemerewe gukora ubwo bucuruzi ngo kuko itegeko ryemerera abashinzwe umutekano gufata ukoze ubucuruzi butemewe wese.
Aba bazunguzayi batangaje ibi mu gihe mu minsi ishize haherutse gusohoka itegeko rizajya rihana umuzunguzayi n’umuguzi igihe bafashwe barimo kugura no kugurisha mu kajagali.
Gusa ku rundi ruhande nyuma yo gutabaza kw’aba bazunguzayi ko nta bundi buryo bafite bwanoza imikorere yabo, Leta y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo kububakira amasoko mu duce dutandukanye azajya abafasha kunoza ubucuruzi bwabo, ariko aba batangaza ko akiri make kandi igishoro kikaba kidahagije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga FredBwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *