Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2021, yemeje ko amashuri yose arimo na za kaminuza, yongera gufungura guhera ku wa 23 Gashyantare.
Ni nyuma y’aho amashuri (ay’incuke, abanza, ayisumbuye) na za kaminuza biri mu mujyi wa Kigali byari byafunze guhera tariki ya 18 Mutarama 2021 hashingiwe ku cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yari yateranye ku munsi wari wabanje.
Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufunga aya mashuri, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, aho imibare y’abandura iki cyorezo yari ikomeje kwiyongera muri Kigali.
Gusa kuva icyo gihe, amashuri na za kaminuza biri mu Ntara, byo byakomeje gukora.
Mu bindi byemezo byafashwe harimo ko:
Ingendo zibujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Ibikorwa byemerewe gukomeza bikazajya bifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Resitora na Café zongeye kwemererwa gukora ariko zitarengeje 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu, zikaba zemerewe kwakira abakiriya guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ariko serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana zo zemerewe gukora kugeza saa mbiri z’ijoro.
Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’uturere dutandukanye zikibujijwe, keretse ku mpamvu za serivisi z’ingenzi, iz’ubuvuzi n’iz’ubukerarugendo. Imodoka zitwara ibicuruzwa zizakomeza gukora mu gihugu hose ariko ntizitware abantu barenze babiri.
Ibi byemezo n’ibindi byose bigaragara kuri kopi ziri hano munsi, bizubahirizwa guhera tariki ya 23 Gashyantare 2021 kugeza tariki ya 15 Werurwe 2021.
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV


Ibyemezo birebana na politiki y’igihugu, imishinga y’amategeko, imishinga y’amateka ya Minisitiri no gushyira mu myanya abayobozi




