Nyuma y’uko bigaragaye ko umujyi wa Kigali uri kuzamuka ku muvuduko udasanzwe mu bikorwa remezo birimo n’inyubako zijyanye n’igihe ziganjemo iz’ubucuruzi, umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhangana n’abantu bagikorera mu nzu zitagenewe ubucuruzi kandi hari izabugenewe zitari gukorerwamo.
Mu gihe inyubako zirimo iya Makuza peace Plaza, Kigali heights, Chic n’izindi ziri mu mujyi wa Kigali zikomeje kubura abazikoreramo, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwo buvuga ko kugeza ubu hari ibigo by’ubucuruzi cyane cyane bifitwe n’abikorera ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta birenga 1000 bikorera mu mazu yo guturwamo bityo umujyi ukaba wahaye bene abo bantu igihe ntarengwa cyo kuba bamaze gukura ibyo bikorwa byabo muri izo nyubako bakimukira mu zabugenewe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Mutarama 2016 aho umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’iterambere, Parfait Busabizwa yavuze ko ibi bigo n’iyi miryango bifite amezi atarenze atatu yo kuba byamaze kwimuka, muri ayo mazu, byarenga kuri ayo mabwiriza bigafungwa.
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko bamwe mu bashoramari bubatse amazu mu muyi wa Kigali bagaragaje impungenge ko babuze abakorera mu mazu yabo kandi amafaranga bazubatsemo baba barayagujije mu mabanki bityo akaba agomba kwishyurwa kuko ayo mazu yabonye abayakoreramo.

Parfait Busabizwa yagize ati”kugeza ubu hari inyubako zihagije zo gukoreramo ibikorwa by’ubucuruzi muri Kigali. N’izitarubakwa mu gihe cya vuba ziraba zuzuye. Mu minsi micye rero harafungwa ibikorwa byose bijyanye n’ubucuruzi bidakorera ahabugenewe.”
Aba bantu bakorera mu nyubako zitari iz’abashoramari babugenewe bahawe amezi 3 gusa uhereye kuri uku kwezi kwa Mutarama ngo babe bamaze kwimukira mu nyubako zabugenewe.
Abacuruzi benshi batainya gukorera muri izi nyubako z’ubucuruzi zubakwa mu mujyi wa kiali bitewe no kuba amafaranga y’ubukode aba ari hejuru cyane bityo ugasanga bamwe baretse gukora cyangwa bagahitamo gukorera ahandi hatabugenewe kuko usanga ikibanza cyo gukoreramo kidashobora kujya munsi y’amadorali 15 kuri meterokare imwe ku kwezi.
Ibi bitangawe mu gihe kandi Umuryango wa Sosiyete Sivile wo ufite impungenge ko hari bamwe muri ba rwiyemezamirimo bashobora guhita bafunga ibikorwa byabo burundu.

Umuvugizi w’Ihuriro rya Sosisiyete Sivile mu Rwanda, Munyamariza Edouard, yagize ati”ntibyoroshye guhita dushyira mu bikorwa uyu mwanzuro kuko imiryango myinshi itegamiye kuri leta kandi idaharanira inyungu usanga nayo ibeshejweho n’inkunga bityo ikaba ishobora guhagarika ibikorwa byayo.”
Yakomeje avuga ko nubwo batarwanya itegeko riba ryatanzwe, ko hari hakwiye kurebwa ubundi buryo nk’imiryango idaharanira inyungu yakorera ahantu hatayigoye kuko nta nyungu iba yinjiza ku buryo yabasha gukodesha ziriya nyubako.
Nsengimana@Bwiza.com


