Mukantwari Eugenie utuye mu Mudugudu wa Nezerwa, Akagari ka Kirenga, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo arasaba inzego zitandukanye kumurenganura nyuma yo gusanga imyaka ye yari yarahinze yatemaguriwe hasi.
Mukantwari avuga ko ahangayikishije n’umutekano w’ubuzima bwe kubera ibyo avuga akorerwa. Afite ubumuga avuga ko yetewe na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yanamusize ari umupfakazi, akifuza ko ubuyobozi bwahagurukira ikibazo cye.
Ikiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza TV. Reba Video


