Kigali: Umwari ufite ubumuga yizigamira 90% by’umushahara ngo azakorere mu nzu ye

Sangiza iyi nkuru

Mugiraneza Aline, ni umwari w’uburanga ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Ubu amaze umwaka urenga akora akazi ko gutunganya imisatsi n’inzara by’abagore, agakundwa n’umukoresha we ndetse n’abakiriya bakamugana ari benshi. Ahembwa ibihumbi 50, agakoreshaho bitanu, andi 45.000 akayazigama ngo azabashe kwiyubakira inzu ye azakoreramo.

Ni umukobwa w’imyaka 22, umubonye mu kazi cyangwa agenda ntumenya ko hari ikibazo afite. Avuga ko afite ababyeyi bombi batuye mu Busanza i Kanombe, nubwo we akorera Kabeza ataha kwa nyina wabo, ngo kuko ababyeyi be bamubujije gukodesha.

Mu mvugo itari iy’amarenga kandi itanatoboye, Mugiraneza agerageza gusohora amajwi bigoranye. Abatabimenyereye babyita ‘urukonjo’ cyangwa ‘ya mvugo y’ibitambambuga’, ariko niko abasha kuvuga. Yivugira ko ugutwi kw’ibumoso kumva, ku buryo umuvugiye ibitari byo amunyomoza.

Ati, “Nitwa Aline Mugiraneza, iwacu ni Kanombe mu Bucyanjya. Majye umwaka n’igice nkora muri Cyalo Kabejya. Boshyi arampemba nejya, abakiriya baramenyereye. Umushahara wanjye kujyana kuri banki, gutekerejya kubaka injyu yanjye, miliyoni ijyana na makumyabiri ».

Uyu mwari avuga ko yize ibyo gutunganya imisatsi n’inzara z’abagore abifashijwemo n’Urugaga rw’abafite ubumuga baharanira ubuzima no kurwanya Sida(Umbrela of Persons with Disabilities in fighting HIV/AIDS and for health promotion, UPHLS). Ni mu mushinga Employ Able I, ugamije kwinjiza urubyiruko rufite ubumuga mu mirimo, bahawe ubushobozi n’ubumenyi bwo kwikorera. Aline yigiye ku Umushumba mwiza i Kanombe, kuko icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyakoreye mu mujyi wa Kigali gusa.

Mu muhango wo gutangiza icyiciro cya kabiri cya Employ Able, abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa b’icyiciro cya mbere batanga ubuhamya bavuga ibyo wabagejejeho. Icyo cyiciro cyarimo urubyiruko rusaga 129, ariko icya kabiri kizagira abasaga 300.

Inzira y’inzitane isaba ubwihangane

Nk’uko bivugwa n’abagize uruhare muri uyu mushinga, ngo ntibyari byoroshye kugera ku ntego y’umushinga mu gihe abanyarwanda batiteguye kwakira abafite ubumuga mu mirimo inyuranye.

Mu mbogamizi nyinshi zirimo ibikoresho bidahuye n’imibereho y’abafite ubumuga, imyumvire ya bamwe itemera ko abafite ubumuga bashoboye, abarimu batamenyereye kwigisha abafite ubumuga, amikoro n’ingendo za kure ; iz’ingutu ni uruhare rw’ababyeyi n’imyumvire y’abakoresha bamwe batorohereza abafite ubumuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UPHLS, Karangwa Francois Xavier, avuga ko ababyeyi bakwiye kuba hafi y’abana bafashwa na Employ Able, bakunganira umushinga.

Nubwo Karangwa avuga ko bateganya guhugura abakoresha n’abafashamyumvire, ku ruhande rwa MIFOTRA, Mugenyi Steven, we arababurira ko “Uwikorera uzanga kwakira abafite ubumuga azakurikiranwa binyuze mu rugaga rw’abikorera PSF ».

Mugenyi Steven ati, “Hari gahunda ya leta yitwa IGIRA KU MURIMO, iyo ntiyashyirwa mu bikorwa hakiri abikorera banga kwakira abafite ubumuga ngo ntibashoboye. Ubutaha uzabyanga muzamuvuge, ikigo cye nikiba cyanditse mu rugaga rw’abikora bazamukurikirana”.

Umushinga Employ Able uterwa inkunga na Light for the World na Fondation Liliane, ugashyirwa mu bikorwa na UPHLS kuri ubu ifatanije na NUDOR. Wakira urubyiruko rufite ubumuga, ruri hagati y’imyaka 16 na 30 kandi rwarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye(Tronc Commun). Kugeza ubu urakorera mu turere dutanu aritwo: Gasabo, Muhanga, Rulindo, Musanzew na Rubavu.
fille2
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *