Urukiko rukuru urugereko rw’u Rwanda rwasubitse urubanza rwa Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda nyuma yo gusaba ko yahabwa umwanya wo gushaka umwunganira muri urwo rubanza kuko uwo yari afite yivanye mu rubanza atamubwiye.
Kuri uyu wa kane nibwo urubanza rwa Vincent Murekezi , rwabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya video aho afungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali, yabwiye urukiko ko afite imbogamizi zo kuvugana n’umuryango we uba hanze y’u Rwanda,kugirango bamufashe gushaka undi mwunganizi dore ko ngo ataburana adafite umwunganira.
Urukiko rwavuze ko rugiye kumufasha kuvugana kenshi gashoboka n’umuryango we rumwemerera kandi ko urubanza rwe rwashyirwa mu kwezi kwa cyenda mu rwego kumuha umwanya wo kwitegura no gushaka umwunganira mu rubanza.
Mu 2019 ni bwo igihugu cya Malawi cyohereje Murekezi mu Rwanda, ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi bikekwa ko yakoreye mu cyahoze ari umujyi wa Butare ubu ni mu karere ka Huye.
Murekezi yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, ibyaha we ahakana yivuye inyuma.
Urukiko gacaca rwo mu mujyi wa Butare aho akomoka, ndetse n’urukiko rwisumbuye rwa Huye rwari rwamukatiye adahari igifungo cya burundu rumuhamije uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi, bwahakorewe mu gihe cya Jenoside.
Murekezi, w’imyaka 62, bivugwa ko yari umucuruzi ukomeye mu gihugu cya Malawi, akaba yaroherejwe mu Rwanda n’ubutegetsi bw’icyo gihugu hakurikijwe amasezerano hagati y’ibihugu byombi yo guhererekanya abakekwaho ibyaha.
Inzego z’ubutabera z’u Rwanda zivuga ko Murekezi yoherejwe mu Rwanda aje kurangiriza igihano cy’igifungo cy’imyaka ine cyari gishigajeho imyaka ibiri yahawe n’urukiko rwa Malawi rwamuhamije ibyaha bya ruswa, mu gihe na none yashakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside.
Ubushinjacyaha bumushinja ko yari ku isonga mu bakoze ubwicanyi mu mujyi wa Butare, aho yagaragaye atanga amabwiriza kuri za bariyeri zitandukanye muri uyu mujyi zaguyeho abatutsi batari bake ,mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.


