Irushanwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon), rigiye kuba ku nshuro ya 20 mu buryo budasanzwe.
Irushanwa Mpuzamahanga rizwi nka (Kigali International Peace Marathon), risigaje iminsi 4 kugirango ritangire aho riratangira ku wa 8 Kamena 2025, kuri Stade Amahoro ( BK Arena)
Ni irushanwa ritegurwa na RAF ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, rigiye kuba ku nshuro yayo ya 20 aho insanganyamatsiko yāuyu mwaka igira iti āIsi yose i Kigali na Kigali ku Isi yose!ā
Ni irishwana rizaba rigizwe n’ibyiciro bitatu ari byo āFull Marathonā yāibilometero 42,195Km,Ā Half Marathon yāibilometero 21,097km, na Run for Peace ya 10 km ku biruka batarushanwa.
Abanyamahanga bishyura 80$ na 77ā¬, abaturutse muri Afurika yāIburasirazuba bakishyura 60$ na 57⬠n’aho ababa mu Rwanda n’abanyarwanda nyirizina bakishyura 8000 Frw yo kwiyandikisha.
Abazasiganwa mu cyiciro cya āRun for Peaceā bazishyura 5000 Frw, abaziyandikishiriza hamwe nkāikigo bazishyura 1000$, abanyacyubahiro bishyure 500$. Ni mu gihe abanyeshuri nāabatarengeje imyaka 18 bo bemerewe kwitabira batishyuye, ariko bakabanza kwiyandikisha.
Irushanwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon), rikaba ryaratangiye muri 2005. Kuri iyi nshuro hakazizihizwa isabukuru yāimyaka 20 iri rushanwa rimaze ritangiye.



