Abaturage bo mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe bavuga ko babangamiwe no korora amatungo akaribwa n’imbwa ziba mu gasozi.
Abaturage bavuga ko kuva mu kwezi kwa cyenda imbwa zimaze kurya amatungo arimo ihene n’intama ku buryo hatagize igikorwa nta muturage wazongera korora aya matungo magufi.
Mutezimana Daniel atuye mu Kagali ka Cyamugurwa, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, avuga ko izo mbwa zizerera zimaze kurya amatungo ye inshuro eshatu.
Agira ati “zanyiciye ihene ebyiri inshuro ebyiri zirongera zica intama 2 ku nshuro ya gatatu kandi zimaze kwica ihene nyinshi muri uyu mudugudu ku buryo zaduteje ubukene, kuko igihe umuturage afite ikibazo ubundi itungo niryo rimugoboka ariko ubu nta muntu wakorora itungo kubera ziriya mbwa”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Musengimana Yvonne atuye mu mudugudu wa Nyabubare, mu kagari ka Bisagara, avuga ko izo mbwa zikwiye kwicwa kuko zibabangamiye.
Agira ati “Nahawe ihene na koperative y’abajyanama b’ubuzima, yabyaye abana babiri, izo mbwa zaraje zirazirya uko ari eshatu , izo mbwa narazibonye ziteye ubwoba ku buryo zatumye ubu ntinya kujya mu murima kereka nibazihiga bakazica kuko n’abantu zishobora kubarya”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buvuga ko imbwa ziba mu gasozi zirya amatungo y’abaturage zigomba kwicwa.
Muzungu Gerard, ni umuyobozi w’akarere ka Kirehe, agira ati “I
cyo kibazo twaracyumvise ariko twabiganiriyeho na RAB ndetse dufata ingamba z’uko aboroye imbwa bazikingiza ndetse izizagaragara ko zangiriza abaturage zizicwa”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com


