Kirehe: Impunzi z’Abarundi ziravugwaho kujujubya abaturage zibiba

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu karere ka Kirehe bavuga ko impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama ziyisohokamo zikiba imyaka bahinze ndetse bamwe bakanamena inzu .

Abatuye imirenge ya Mahama, Nyarubuye, Mpanga na Nyamugari nibo bavuga ko bajujubijwe n’izi mpunzi ziba imyaka mu mirima yabo ndetse abandi bakabamenera inzu bakinjiramo bakiba.

Mukeshimana Valentine, avuga ko bahinga imyaka igasarurwa n’impunzi.

Agira ati “Abarundi bataraza mu nkambi twarahingaga tugasarura imyaka yacu ariko ubu muri iyi minsi aho bashyiriyeho inkambi i Mahama usanga duhinga imyaka impunzi zikayiba ku buryo bagiye kuzatwicisha inzara,twibaza amaherezo byaratuyobeye kandi bimaze igihe kirekire batwiba, ku buryo twabuze aho twimukira ngo tubahunge”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Harelimana Emmanuel na we yunga mu rya mugenzi we agira ati “I
mpunzi ziratwiba ku buryo aho bashyiriye i Mahama inkambi abantu bibwa buri munsi kandi Abarundi nibo batwiba, imyaka mu mirima barasarura ,ibiti bagatema ariko bamena n’inzu bakajyamo bakiba ibishyimbo n’ibikoresho byo mu rugo ndetse n’imyennda ,ariko dusanga ubujura buterwa n’uko impunzi zinjirana ibyo zibye ntihafatwe ingamba ngo bakurikirane ibyo binjiza aho bivuye”.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe,
Muzungu Gererd, a
vuga ko hafashwe ingamba zo guhana impunzi ziba abaturage.

Agira ati “Tumaze kumenya ko babangamira abaturage bakabangiriza imyaka yabo, twakoranye inama na MIDIMAR (Minisiteri ishinzwe impunzi) ndetse n’ubuyobozi bw’Intara, twafashe ingamba ndetse dukora urutonde rw’abaturage bangirijwe turushyikiriza Midmar, ariko kandi abakoze ibyaha bashyikirizwa ubutabera bagakurikiranwa kandi imanza zabo zikabera mu nkambi mu ruhame”.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 55, u
retse kuba impunzi ziba muri iyo nkambi zivugwaho kwiba abaturage, bamwe muri bo bavugwaho kugurisha imfashanyanyo bahabwa bagatoroka inkambi bakajya gusaba mu turere twa Rwamagana,Ngoma na Kayonza.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *