Kirehe: “Umurwazo”, uburyo bushya bwo kotsa imyaka igurishirizwa mu murima

Sangiza iyi nkuru

Mu murenge wa Mahama, akarere ka Kirehe haravugwa uburyo bushya bwo kugurisha imyaka itarera. Ibyo bamwe bitaga kuyotsa, ubu bo babyita umurwazo, ariko ubuyobozi ngo ntibuzirengera amakimbirane yavuka muri ubwo bucuruzi.
Umurwazo, biva ku nshinga kurwaza, mbese iminsi ikicuma. Aka wa mugani ngo “Aho gupfa none wapfa ejo” . Ubu igihingwa kigezweho ku murwazo ni amasaka, aho abacuruzi batanga intica ntikize bakagura amasaka agihagaze.
Umwe mu bahinzi aganira na Radio/TV One agira ati “ inzara yaranyishe njya gushaka umucuruzi, ampa ibihumbi makumyabiri ku mufuka wa kilo jana”.
Undi mukecuru we ngo banamwubitseho urusyo, bamuha ibihumbi 15 ku mufuka, ubwo ni ukuvuga ko yahawe amafaranga 150 ku kilo, mu gihe amasaka yeze agura hagati y’amafaranga 350 na 400.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abacuruzi bo basanga nta kuryamira abahinzi kurimo, ngo kuko nabo baba bashoye amafaranga yabo mbere, dore ko bayatanga bagategereza ko umuhinzi asarura akabaha uwo mufuka wa kilo jana.
Aba bahinzi bavuga ko ibyo bakora ari inkurikizi y’inzara yabaye muri aka karere umwaka ushize, no kuba badafite ibibaramira ngo bategereze ko amasaka yera.
Ku ruhande rw’ubuyobozi, bazi ko ibi bikorwa, ariko bunahakana ko byaba biterwa n’inzara, ngo ahubwo ni ingeso.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahama, Hakizamungu Adelte, avuga ko nta nzara ihari, ariko azi ko ubwo bucuruzi butemewe buhari.
Uyu muyobozi ariko yihanangiriza ababukora, ko igihe bizazamo amakimbirane ubuyobozi butazitabazwa. Ngo mu gihe umuturage ashobora kweza akisubira, umucuruzi yabihomberamo, kandi ntiyajya kurega yarabikoze nta we abwiye.
Ibibazo byo kugurisha imyaka ikiri mu murima, hamwe byitwa “ kotsa ”, ahandi ngo “ umurwazo ”, bikunze kuvugwa mu ntara y’Uburasirazuba ku gihingwa cy’amasaka, naho mu karere k’Amakoro bigakorwa ku birayi.
Gusa ariko iki gihingwa cy’amasaka Abanyakirehe bagurisha umurwazo, ntikiri ku rutonde rw’ibihingwa byemewe mu Rwanda, kuko hari n’aho bayahinga akarandurwa n’ubuyobozi. Umuntu yakwibaza rero ukuntu igihingwa kitemewe cyateza amakimbirane agakemurwa n’ubuyobozi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *