whatsapp_image_2023-01-23_at_16.47_50.jpg

KIREHE : Umuvunyi Mukuru yabwiye abaturage ko kugura Serivisi bemerewe n’amategeko ari Ruswa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa mbere tariki ya 23/01/2023, Urwego rw’Umuvunyi rwatangije ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane mu karere ka Kirehe, abakozi n’abayobozi b’uru rwego bari mu mirenge igize aka karere aho barimo kwigisha abaturage kwirinda akarengane na ruswa bakanakira ibibazo by’akarengane abaturage bafite.

whatsapp_image_2023-01-23_at_16.47_50.jpg

Ubu bukangurambaga kurwanya akarengane na ruswa bwabereye u murenge wa Kirehe , Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yari kumwe na guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel, ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage , aho Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango kuko akurura akarengane, yanabasabye kandi gukumira ruswa batanga amakuru.

Yagize ati “ndabasaba kutagura serivisi mwemerewe n’amategeko kuko iyo nayo ni ruswa, ndabasaba kujya mutanga amakuru kuri 199 ni nomero y’Urwego rw’Umuvunyi kandi kuyihamagaraho ni ubuntu. Mwirinde rero gutanga ruswa kuri serivisi amategeko abemereraho uburenganzira bwanyu.”

whatsapp_image_2023-01-23_at_16.48_56-2.jpg

Guverineri CG Gasana K. Emmanuel yashimye Urwego rw’Umuvunyi kuri ubu bukangurambaga. Yibukije abaturage inshingano z’Umuyobozi mwiza kandi anasaba abayobozi gushyira imbere gahunda ya Shyashyanira umuturage, umuturage agahora ku isonga ahabwa serivisi nziza.

Aba bayobozi kandi bakiriye ibibazo by’akarengane by’abaturage bagejejweho bimwe birakemuka ibindi byahawe umurongo n’itariki ntarengwa bizaba byakemukiyeho.

Bimwe mu bibazo byakiriwe byiganjemo iby’amakimbirane ashingiye ku butaka, abaturage bagaragaza ko bakeneye kubona ibyangombwa by’ubutaka, ibibazo by’ingurane n’ibindi bishingiye ku makimbirane yo mu ngo.

whatsapp_image_2023-01-23_at_16.48_56-2.jpg

Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko iyi gahunda yagize umusaruro ufatika mu gukemura ibibazo by’akarengane abaturage baba bafite dore ko n’umwanya munini muri iyi gahunda uba uwo kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *