Ku nshuro ya Gatandatu, inoti ya 500 n'iya 1000 zirahinduwe

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hari abari bagitegereje ko inoti ya 500 isimburwa n’igiceri gishya cya 500, Leta y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gusohoka inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw.

Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 28/01/2019, harimo umwanuzuro ugira uti: “Inama y’Abaminisitiri yemeje :

-  Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya y’igihumbi y’amafaranga y’u Rwanda (1000 FRW) ifite agaciro mu Rwanda;

-  Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya ya magana atanu (500 FRW) y’amafaranga y’u Rwanda ifite agaciro mu Rwanda.

Uyu mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wahise uhanagura burundu amakuru y’impuha ku bari bategereje igiceri cya 500, igiceri cyatangiye gukwirakwizwa ku mbuga Nkoranyambaga kuva mu mpera zo mu mwaka wa 2015, BNR ikaza kugihakana.

igiceri 500

Abavugaga ko hazakorwa igiceri cya Magana atanu babiheraga ku kuba inoti ya 500 isaza vuba cyane, bakaba baravugaga ko igiceri ari cyo kizaramba.

Inoti nshya ya 500 FRW na 1000 FRW nizisohoka zizaba zihinduwe ku nshuro ya 6 kuva mu mwaka w’1994.

GUHINDURWA KU NSHURO YA MBERE KW’INOTI YA 500 FRW N’IYA 1000 FRW

Inoti ya 500 FRW yahinduwe  kuwa 01/12/1994

500 1994jpf59f 49aa7
500 1994 bbcf3 a7e99

 

Inoti ya 1000 Frw yahinduwe kuwa 01/12/1994

1000francs 126dc 49b8d
1000francs 1228b a6e1f

 

GUHINDURWA KU NSHURO YA KABIRI KW’INOTI YA 500 FRW N’IYA 1000 FRW

Izi noti zakoreshejwe mu gihe cy’imyaka ine gusa, ubundi zihita zihindurwa, mu buryo bwose, haba mu bishushanyo, imiterere, ingano, ibara n’ubwoko bw’urupapuro. Kimwe n’izazibanjirije, izi note za 500 FRW na 1000 FRW zariho Ikinyarwanda n’Igifaransa gusa, Icyongereza cyari kitarashyirwa ku noti z’u Rwanda.

Inoti ya 500 Frw yashyizwe ku isoko kuwa 01/12/1998

500francs 191179 15bbc
500francs 19cfe8 594d0

Inoti ya 1000 Frw yashyizwe ku isoko kuwa 01/12/1998

1000francs 11838 58cf7
1000francs 1f7fa 2f3d3

GUHINDURWA KU NSHURO YA GATATU KW’INOTI YA 500 FRW N’IYA 1000 FRW

Nyuma y’imyaka itanu n’igice, inoti ya 500 Frw n’iya 100 Frw zongeye guhindurwa, kandi noneho zishyirwa ku isoko zifite impinduka eshatu z’ingenzi:

Impinduka ya mbere ni ukuba imisusire (design) yari yahidutse ijana ku ijana,ugereranyije n’izazibanjirije.

Impinduka ya kabiri ni ikirangantego cy’u Rwanda cyahinduwemo, kuko icyakoreshwaga mbere nacyo cyari cyarahinduwe.

Impinduka ya Gatatu, nibwo bwa mbere amafaranga y’u Rwana yari ashyizweho ururimi rw’Icyongereza, ruza rwiyongera kuri ebyiri zari zisanzweho, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Byari ku nshuro ya mbere Nyuma y’amezi ane inoti y’amafaranga ijana ikozwe, yahise ihindurwa, ikorwa mu ndimi eshatu, ku Kinyarwanda n’Igifaransa hongerwamo Icyongereza, ari nabwo bwa mbere cyari kigaragaye ku noti z’u Rwanda

Inoti ya 500 Frw yashyizwe ahabona kuwa 01/07/2004

500 1 7 2006053 1b5ac
500 1 7 20044ffb 01181

Inoti ya 1000 Frw yashyizwe ahabona kuwa 01/12/2004

1000 1 7 2071af 88ba2
1000 1 7 209e59 091ec

Igiceri cy’amafaranga ijana nticyahinduye gusa inoti yari isanzweho, ahubwo ni na cyo cya mbere cyagaragayeho inyito “Banki Nkuru y’u Rwanda” yasimbuye ” Banki Nasiyonali y’u Rwanda”

“Banki Nkuru y’u Rwanda” inyito yatumye hasubirwamo inoti zose zanditseho “Banki Nasiyonali y’u Rwanda”

Uretse inoti y’amafaranga ibihumbi bibiri (2000 Frw) yakozwe mu mwaka umwe n’igiceri gishya byombi bigashyirwaho Banki Nkuru y’u Rwanda mu mwaka wa 2007, izindi noti (Iya 500 Frw, 1000 Frw n’iya 5000 Frw) zasubiwemo ngo zihuze n’inyito yari yemewe.

 

GUHINDURWA KU NSHURO YA KANE KW’INOTI YA 500 FRW N’IYA 1000 FRW

Nyuma y’imyaka hafi ine, inoti za 500 na 1000 zongeye guhindurwa

Kuri iyi nshuro, imiterere n’imisusire by’inoti ntibyahindutse. Hahindutse inyito zashyizwe mu Kinyarwanda. Banki Nasioyonali y’u Rwanda ihindurwa Banki Nkuru y’u Rwanda, ahabaga Guverineri na Vice Guverineri hashyirwa Umuyobozi wa Banki  n’Umuyobozi wa Banki Wungirije.

500 2008jpg 1df2 2061c
Inoti ya 500 FRW n’iya 1000 FRW zashyizwe ku isoko kuwa 01/02/2008
1000 2008jpgcf44 ad774

GUHINDURWA KU NSHURO YA GATANU KW’INOTI YA 500 FRW N’IYA 1000 FRW

Nyuma y’iimyaka itanu inoti ya 500 FRW yongeye gusubirwamo, isohoka ari nshya muri byose, ariko ikidasanzwe, ni uko ari yi ya mbere yakuweho Igifaransa, igasigarana Icyongereza n’Ikinyarwanda gusa.

 

500 2013jpg 868b 938ce
Inoti ya 500 yashyizwe ahabona kuwa 01/01/2013
500 2013 jpg566f 0b5eb

 

ZIMWE MU ZINDI NOTI ZA 500 FRW NA 1000 FRW ZAKORESHEJWE MU RWANDA HAMBERE

 

b92 6128a

RwandaP16a 500Francs 01071981 b  P 11 ruanda 500 francs 1978 unc p13a pf622 063 RwandaP9b 500Francs 1976 donatedth b RwandaP9b 500Francs 1976 donatedth f RwandaP11 500Francs 1974 donatedth f RwandaP13a 500Francs 01011978 donatedoy b RwandaP13a 500Francs 01011978 donatedoy f RwandaP14a 1000Francs 1978 donatedth b RwandaP14a 1000Francs 1978 donatedth f   RwandaP17 1000Francs 1981 donatedth b RwandaP17 1000Francs 1981 donatedth f

NTWALI John Williams

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *